Polisi ya Uganda iratangaza ko imaze gufata abagabo babiri bafitanye isano n’igitero cyagabwe ku Kigo cya Gisirikare cya Gadaffi mu mujyi wa Jinja.
Ni igitero cyagabwe ku munsi w’Ejo kuwa Kane tariki ya 17 Ugushyingo, aho abitwaje intwaro binjiye mu birindiro bya Gisirikare bizw nka “Gadaffi Barracks”mu mujyi wa Jinja barasa, bakica umwe mu basirikare ba Uganda.
Umuvigizi w’Igipolisi cya Uganda, Fred Enanga yatangaje ko muri iki kigitero cyagabwe ahagana saa Tatu z’ijoro(21Hh00) , aho abitwaje intwaro binjiye mu marembo y’ikigo cya gisirikare barasa bikarangira bishwe umwe mu basirikare bari ku burinzi.
Fred Enanga akomeza avuga ko umusirikare waguye muri iki gitero ari uwitewa Sgt Eyamu Simon Peter w’imyaka 45 y’amavuko.
Polisi ikomeza ivuga ko mu bafunzwe, harimo n’umusirikare wa Uganda bikekwako yaba yakigizemo uruhare, n’undi mugabo umwe wavumbuwe n’imbwa z’abapolisi yihishe nyuma y’uko uko kurasana kubaye.
Fred Enanga yagize ati:” Binjiriye ku marembo batera icyuma Umusirikare wari uri ku burinzi, banamurasa amasasu atatu. Umusirikare wagomba gufatanya n’uyu warashwe ku burinzi twamufunze, nyuma yo kumenya amakuru ko igetero cyagabwe yatorotse akazi akigira mu gasoko kari aho hafi”
(https://www.etutorworld.com/)