Abasirikare bagera ku 10 ba Repubuylika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) barwariyr ibikomereye by’amasasu barashwe na M23 mu mirwano yo kuwa Mbere tariki 13 Kamena 2022 mu bitaro by’akarere ka Kisoro(Mutolele) muri Uganda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Kamena , Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Denokarasi ya Congo muri Uganda Jean Pierre Massala yasuye aho aba basirikare barwariye mu bitaro bya Mutolere bihereyeye mu karere ka Kisoro muri Uganda.
Aba basirikare bari mu bagize itsinda ry’abagera ku 137 bahunze imirwano yabahanganishije n’inyeshyamba za M23 mu mujyi wa Bunagana yaje no kurangira M23 yigaruriye uyu mujyi wo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Repubylika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ambasaderi Massala yahumurije aba basirikare barwariye muri Uganda, ndetse aboneraho kubizeza ko Igihugu cyabo cyiteguye kubishyurira ibikenewe byose ngo bavurwe bakire.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Mutolele buvuga ko abenshi muri aba basirikare bakomerekejwe n’amasasu, abandi bakangizwa uruhu n’ibisasu byagiye biturikira hafi yaho bari.
Ifatwa rya Bunagana, FARDC yashinje ibihugu by’u Rwanda na Uganda kuba inyuma y’inyeshyamba za M23 no kuziha ubufasha byazifashije kugera ku nsinzi.