Iburanisha mu rukiko rwo muri Uganda ryahagaze kuri uyu wa kane nyuma y’aho Benjamin Rutabana uzwi nka Ben Rutabana wo mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda atabonekeye mu rukiko.
Umunyamategeko uburanira leta ya Uganda yavuze ko bashakishije ahantu hose bacyekaga ko Ben Rutabana ari, ariko ntibamubone,yaba urwego rw’ubutasi rwa CMI,ISOn’iperereza rya Polise bose bakuriye inzira k’umurima uru rukiko.
Ababuranira Ben Rutabana bo bavuze ko bazakomeza kumushakisha kandi ko bategereje ibizava mu biganiro hagati y’u Rwanda na Uganda,gusa umwunganizi wa Ben Rutabana avuga ko babonye ibimenyetso simusiga byatanzwe n’urwego rw’abinjira n’abasohoka ruhamya ko Ben RUTABANA yinjiye muri Uganda.
ibi bibaye kandi mu gihe bamwe mu bice byiyomoye kuri RNC bikomeje kwitana bamwana aho igice cya RNC gikuriwe na Kayumba Nyamwasa gishinja uruhande rwa Jean Paul Turayishimiye ko arirwo ruzi aho Ben Rutabana ari,naho umuryango wa Ben ugashinja Kayumba Nyamwasa we n’urwego rwa CMI kumurigisa.
Hashize amezi umuryango wa Bwana Rutabana utazi aho aherereye.