Lt Gen Kayanja Muhanga Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yerekeje muri Somalia mu rwego rwo gusuzuma igitero giheruka kwicirwamo abasirikare benshi ba UPDF
Ni mugihe Ku wa 26 Gicurasi Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zagabweho igitero n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Felix Kulayigye, yavuze ko kuri ubu UPDF yamaze kohereza muri Somalia itsinda ry’abasirikare mu rwego rwo gusuzuma uko kiriya gitero cyagenze.
Ni itsinda riyobowe n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Kayanja Muhanga.
Brig Kulayigye yavuze ko UPDF yamagana kiriya gitero cya Al Shabaab, gusa avuga ko Igisirikare cya Uganda kitazigera gicika intege mu butumwa kirimo bwo kugarura amahoro muri Somalia.
Uyu mutwe wavuze ko uretse abasirikare wishe hari n’abandi benshi wafashe bugwate nk’imfungwa z’intambara.
Itangazo ryawo rivuga kandi ko wafashe ukanangiza imodoka z’intambara intwaro nyinshi ndetse n’amasasu byari bibitse muri biriya birindiro
UPDF ntiyigeze itangaza umubare w’abasirikare bayo bishwe numutwe w’iterabwoba rya Al shabaab
Mukarutesi Jessica
Aha haba harimo UBURANGARE no gusuzugura umwanzi !! TWIZEREKO RDF izakomeza gukanura ijisho aho iri mu butumwa bw’amahoro ahantu hatandukanye ! Ni gute umwanzi agusanga muri defense akakwicana abasirikare bangana batyo ??!! Ahubwose nanone iyo bahisemo nabi bakayita bagahunga baba baziko aribwo BAGIYE gukira umwanzi cyangwa baba bamwishyiriye ahubwo ?!! commander yagombye gufatwa agafungwa abanje kwamburwa impeta ZOSE za gisirikare!!