Abasesengura iby’umubano wa RNC na Guverinoma ya Uganda batangaje ko hari abarwanyi ba RNC irwanya guverinoma y’u Rwanda bifashishijwe mu kurasa abasivili mu myigaragambyo yamaze igihe iyogoza umurwa mukuru Kampala.
Nyuma yaho hafatiwe imbunda mu gihugu cya Kenya bikabera urujijo abashinzwe umutekano wa Kenya bibaza niba ari iz’u Rwanda cya Uganda. Ikinyamakuru Command Post cya CMI ya Uganda cyanditse ko izo ntwaro zifite aho zihuriye na leta y’u Rwanda, aho kivuga ko zari zatanzwe n’u Rwanda ngo zifashe abigaragambya biganjemo abakomoka mu mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi bwa NRM na Perezida Museveni.
Intwaro zafatiwe muri Kenya, inzego z’umutekano wa Kenya zatangaje ko zari zigiye kwinjira ku butaka bwa Uganda, aho abakurikiranira hafi Umubano wa Uganda na RNC bemeza ko zagombaga guhabwa abarwanyi ba RNC bari bahawe itegeko na Leta ya Uganda ryo kurasa batababarira abasivili batitwaje intwaro bari mu mihanda bigaragambya mu murwa mukuru Kampala.
Abenshi mu bakurikiraniye hafi iby’imyigaragambyo ya Uganda ku mateleviziyo n’ibinyamakuru byandikirwa kuri murandasi bavuga ko hari amafoto yafashwe abigaragambya baraswa n’abantu bambaye imyenda ya gisivili aho byemejwe ko ari abarwanyi b’umutwe wa RNC urwanya Leta y’u Rwanda bari bahawe itegeko ryo kwica abo basivili.
Iyi myigaragambyo yaje ikurikira ifungwa ry’abakandida batatu barimo n’ umukandida w’ishyaka National Uniy Platform (NUP) Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine aho byavugwaga ko mu bikorwa bye byo kwiyamamaza yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19.
Ildephonse Dusabe