Ubushinwa bugiye gufatira ikibuga kinini cy’indege cya Entebbe hamwe n’ibindi bigera kuri cumi na bitandatu kubera kutishyura inguzanyo y’amafaranga bwahaye igihugu cya Uganda.
Uganda yasinyanye amasezerano y’inguzanyo n’abashinwa y’amafaranga miliyoni 207 z’amadorari bafashe kugirango bagure ikibuga mpuzamahanga cya Entebbe, mu byo batanzemo ingwate ikibuga cya Entebbe nacyo kirimo, aya masezerano ateganya ko mu gihe bazaba batishyuye, ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe n’indi mitungo ya Uganda biri muri ayo masezerano bizafatirwa.
Ikinyamakuru Daily Trust dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mutungo wari kuba warafashwe n’abatanze inguzanyo mu Bushinwa ,kuko mu gihe cy’ubukemurampaka leta ya Uganda itashoboye kubahiriza ibyo yiyemeje.
Iki gihugu cya Afrika y’uburasirazuba rero kigaragara nk’ikidashobora kwishyura umwenda wacyo,ukurikije amasezerano gifite.
Iki kinyamakuru kandi kigaragaza ko Perezida Yoweri Museveni yohereje intumwa i Beijing yizeye ko bakongera kuganira ku ngingo zikomeye z’aya masezerano, ariko biranga biba iby’ubusa.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko “Guverinoma ya Uganda, yari ihagarariwe icyo gihe na Minisiteri y’Imari n’ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili, ni nawe washyize umukono kuri aya masezerano na Banki kuwa 17 ugushyingo 2015 ,nyuma yoherezwa mu bushinwa (Exim Bank).
Ayo masezerano yari ayo kuguza miliyoni 207 z’amadolari; kuri 2% ,iyo nguzanyo ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka 20.
Kugeza ubu nk’uko amasezerano abiteganya, Uganda “yatanze” ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe mo ingwate ku nguzanyo yahawe n’UBushinwa akaba ariyo ntandaro yo kuba kigiye gufatirwa.
Ikinyamakuru Trust kivuga ko mu cyumweru gishize, urebye ibintu byari bitoroshye, Minisitiri w’imari wa Uganda, Matia Kasaija, yasabye imbabazi abadepite kubera icyo yise “imicungire mibi y’inguzanyo ingana na miliyoni 207 z’amadolari” bahawe n’ Ubushinwa Exim Bank mu gihe hagurwaga ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe.
Kasaija yasabye imbabazi komite y’abadepite anasubiza ibibazo bagiye bamuza ariko asoza agira ati: “Ndasaba imbabazi ko tutari dukwiye kwemeranya n’ingingo zimwe na zimwe zikubiye muri ariya masezerano.”
Uwineza Adeline