Mu nkambi ya Nakivale muri Uganda harabarirwa abarwayi 2500 mu mpunzi banduye covid-19
Ku bipimo ibihumbi makumyabiri n’icyenda byafashe mu mpunzi ziri mu nkambi ya Nakivale, ibihumbi 2500 basanze aribyo byanduye covid-19, impunzi 1892 barazivuye zirakira ,izindi 39 zarapfuye nkuko byerekanwe na raporo ya HCR.
Abakozi bo mu mashirahamwe atandukanye ashinzwe ku kwita ku mpunzi raporo ya ONU igaragazako 682 banduye covid-19 ,ikindi kandi inkambi ya Nakivale irimo abantu benshi kuberako ihuriwemo n’impunzi zo mu bihugu bihanye imbibi na Uganda ,birimo somariya,Etiyopiya na Heritereya.
Umwe mubahagarariye impunzi muri iyi nkambi utarashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we ,yabwiye Rwandatribune ko Covid-19 ari indwara iteye ubwoba .
kandi ko kubera gahunda yo kuyirinda, Leta ya yashyizeho gahunda ya Guma murugo mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyo cyorezo, ariko byatumye bagira inzara ndetse impunzi zimwe zariyahuye bitewe n’inzara,bamwe bagirwaho n’ingaruka zishngiye kw’ihohoterwa rishingiye kugitsina ,ndetse bakanashingira abana babo bakiri bato kugirango babone icyo kurya.
Raporo ya HCR ivugako kubera iki cyorezo muri iyi nkambi hiyahuye abantu benshi ugereranyije n’izindi nkambi bitewe n’inzara ,ikindi abantu bajyaga mu kazi ntibakibona uko bajyayo bityo bituma impunzi zigira ubuzima bubi cyane.
Abantu 700 bo mu mugi wa Kampala banduye Covid-19 niko gace ko muri Uganda gafite abantu benshi banduye ugereranyije n’ahandi .
Uwineza Adeline