Mu byukuri ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna ntabwo byagenze nk’uko bamwe babyifuzaga kuko haracyariho izindi ngamba zigomba kubahirizwa mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19.
Amakamyo manini atwara imizigo yo kukubitiro yarimerewe kwambuka.Abanyarwanda bari bagarutse mu gihugu kuva imipaka yafungwa. Abagande nabo bari bafite ingendo zibanze bari bemerewe kwinjira mu Rwanda.
Ng’ibyo ku kubitiro umupaka ugitangazwa ko ufunguwe byari biteganyijwe ariko none ibyo ku ruhande rwa Uganda ntibanyuzwe niryo fungurwa ryu mupaka wa Gatuna kuko bo ibyo bari biteze k’urujya nuruza rwa binjira nabasohoka atari ko bo babibona.
None ibyo byatumye Abadepite bahamagara minisitri w’ububanyi n’amahanga ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba ngo abasobanurire ibyerekeye ibibazo bigaragara mu ifungurwa ryuwo mupaka kuko bo babona hakiriho amananiza .
Ku ruhande rw’u Rwanda umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’amakoperative David Bahati we yavuzeko ibyo bita inaniza atari byo ko ahubwo izo ngamba zafashwe kugirango hirindwe ikwirakwiza ry’icyorezo cya cCovid-19.
Kuruhande rwa Uganda minisitiri w’ushinzwe imirimo ya Afurika y’Iburasirazuba akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije Rebecca Kadaga yavuze ko gufata uwo mubare muto w’abinjira nabasohoka atari imbogamizi nk’uko babibona ko ahubwo impande zombi zaganiriye kuri icyo kibazo bakemeranya kun gamba zizakurikizwa ahanini zishingiye ku kwirinda icyorezo Covid-19.
Umupaka w’u Rwanda na Uganda(Gatuna) wafunguwe kuwa 31 Mutarama 2022 nyuma y’uko habaye ibiganiro byahuje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari waje mu Rwanda nk’umuhuza akaba n’inyumwa idasanzwe ya Perezida Museveni.
Camille Mudahemuka