Urugamba rwo guhashya imitwe y’inyeshya zikorera mumajyaruguru y’uburasirazuba bwa Kongo, rwatangiye kuwa 30 Ugushyingo mubufatanye bw’Ingabo za Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda , Umuvugizi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri kiriya gihugu(MONUSCO) witwa Mathias Gillman yavuze ko badashyigikiye iriya ntambara kandi ko nta bufasha na bumwe bazaha Uganda.
Hashize iminsi micye ingabo za Uganda, UPDF, zitangije intambara yeruye ku barwanyi ba ADF bamaze igihe baraciye ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Bivugwa ko Perezida Museveni wa Uganda yabanje kubyumvikanaho na mugenzi we Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mbere y’uko ategeka ingabo ze kwambarira urugamba.
Mu kiganiro Umuvugizi wa MONUSCO yahaye abanyamakuru, yababwiye ko inshingano zabo zibabuza kugira igihugu bashyigikira kiramutse kije mu ntambara ibera muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
The Daily Monitor dukesha iyi nkuru yavuze ko Gillman yabwiye abanyamakuru ati: “ Ubutumwa twahawe butwemerera gufasha ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ariko ntibutwemerera kugira ikindi gihugu dufasha kiramutse kifatanyije n’ingabo z’iki gihugu.”
N’ubwo avuga ibi ariko, ni ngombwa kwibuka ko MONUSCO ifite abasirikare 14,000 bari muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo mu bikorwa byo guhangana n’abarwanyi bahagize indiri yabo.
Muri aba barwanyi harimo n’aba ADF.Hari amashusho aherutse kugaragara ku mbunga nkoranyambaga yerekana ingabo za Uganda zirasa amasasu menshi bivugwa ko yoherezwaga mu birindiro bya ADF.
Iyi ADF ifite amateka maremare haba muri Uganda aho yavukiye haba no muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo aho itegurira ibikorwa byayo.
Yatangiye gukorera muri iki gihugu mu mwaka wa 2007.Tugarutse ku byerekeye Uganda na UN, Perezida Museveni aherutse kuvuga ko abasirikare ba MONUSCO bagiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gukora ubukerarugendo.Kuri we, ngo nta kintu gifatika cyahabajyanye uretse kurya amafaranga no gutembera.
Gillman we avuga ko ibikorwa bya gisirikare bihuje ingabo za Uganda n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo bizagira ingaruka mbi ku baturage bo mu gace biri gukorerwamo.
Avuga ko kugira ngo ibikorwa bya ziriya ngabo bizagere ku ntego, ari ngombwa ko abaturage babigiramo uruhare, ntibashyirwe ku ruhande nk’indorerezi.
Yongeraho ko n’ibihugu byo mu Karere nabyo bigomba kugira uruhare runaka muri iriya ntambara ariko yirinze kugira ibyo avuga mu izina.
Intara ya Ituri aho intambara iri kubera ikubye kabiri ubunini bw’u Bubiligi.
Biteganyijwe ko ubutumwa bwahawe MONUSCO bugomba kuzarangira tariki 20, Ukuboza, 2021 nk’uko Umwanzuro Nomero 2556 wa Umuryango wabibumbye wabyemeje mu mwaka wa 2020.
Umuhoza Yves