Umuhungu wa Perizida wa Uganda Gen. Muhooza Kainerugaba yavuze ko abayobozi ba Uganda bamaze kugera muzabukuru kuburyo guhangana n’ibibazo by’igihugu byabagora ahera aho ashishikariza abakiri bato kwimenyereza kuyobora kugira ngo babe aribo bayobora igihugu
Uyu mu Gen yatungaga agatoki abayobozi b’igihugu cye atirengagije ko na Se umubyara ariwe uyoboye abo yita abasaza bagenzi be bashinjwa kuba bageze muzabukuru bagomba kujya mu kiruhuko.
Ibi uyu muhungu wa Perezida usanzwe ari n’umujyanama we mu byumutekano, yabigarutseho Kuri uyu wa 15 Werurwe yashyize kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ko hari byinshi anenga ubutegetsi buriho birimo icyenewabo no kudashyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo.
General Muhoozi Kayinarugaba yakomeje avuga ko Uganda nta bikorwa remezo ifite bityo rero akagaragaza ko ababazwa n’amashusho yabonye kumbuga nkoranya mbaga agaragaza uburyo Kampala yugarijwe n’imyuzure kubera kutagira ibikorwa remezo.
Yakomeje abw’ira abatuye Uganda ko amashusho bamwoherereje agaragaza imyuzuye yibasiye Kampala , ko biteye ubwoba nigisebo ku gihugu cyabo kuba badashobora kubaka ibikorwaremezo mu mujyi wa Kampala, amakosa ashyira kubayobozi b’igihugu cye batagifite akabaraga ko gukorera igihugu.
General Muhoozi yakomeje avugako bimwe mubibazo Uganda ifite bituma idatera imbere mubikorwa remezo higanjemo ruswa ni cyenewabo.
Yakomeje avuga Ati” ni bangahe bemeranya nanjye ko igihe cy’abakiri bato kigeze ngo dukorere igihugu cyacu tugifite imbaraga? Turambiwe kuyoborwa n’abakuze bataduha ijambo kandi ntibanabyare umusaruro.
Uyu muhungu wa Perezida Museveni yatangaje ko aziyamamariza kuba umukuru w’igihugu cya Uganda muri 2026 kandi ko yifitiye icyizere .
Perezida Museveni ntacyo aratangaza kubyavuzwe numuhungu we utacyumvikana n’ishyaka riri ku butegetsi NRM rimushinja kurisiga icyasha
Mukarututesi Jessica