Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Gen. Muhoozi wari usanzwe ari umujyanama mukuru wa Museveni ku bikorwa byihariye, yasimbuye kuri ziriya nshingano Gen. Wilson Mbasu Mbadi wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi, inganda ndetse n’amakoperative mu bijyanye n’ubucuruzi.
Gen. Muhoozi wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, mu myaka yashize yagiye ahabwa izindi nshingano mu gisirikare, zirimo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ndetse no kuba umuyobozi w’umutwe udasanzwe wa (SFC).
Perezida Museveni mu mpinduka yakoze kandi yagize Lt Gen Sam Okiding Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije, asimbuye kuri uwo mwanya Lt Gen Peter Elwelu.
Ni mu gihe Maj Gen Jack Agonza Bakasumba wari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yagizwe Umuhuzabikorwa w’Inzego zishinzwe umutekano asimbuye kuri izo nshingano Maj Gen Leopold Kyanda ugomba kugirwa defence attache mu gihugu kitaramenyekana.
Mu zindi mpinduka ni uko Brig Gen David Mugisha ukuriye SFC yazamuwe mu ntera akagirwa Maj Gen, mu gihe Col Asaph Nyakikuru ukuriye abakomando bo muri Special Force ya Uganda we yagizwe Brigadier General.
Rwandatribune.com