Abantu 29 ni bo bamaze kwitaba Imana bicishijwe imipanga, nyuma y’ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu gice cya Masaka ho muri Uganda bukorwa n’abantu bataramenyekana.
URN yatangaje ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gushize abantu babiri biciwe mu bitero bibiri bitandukanye, birimo icyagabwe ahitwa Kitenga ku muhanda Nyendo-Villa Maria muri Masaka ndetse n’ikindi cyagabwe muri Komini ya Kingo ho mu karere ka Lwengo.
Aba babiri batumye umubare w’abamaze kugwa muri biriya bitero ugera ku bantu 29 mu gihe cy’ibyumweru bitanu bishize.
Amakuru avuga ko abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo ziganjemo imipanga basanga abantu mu ngo zabo mbere yo kuhabicira.
Ibi bitero bivugwa ko bifitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku butaka, byateye ubwoba n’urwikekwe abatuye muri Masaka.
Bivugwa ko abicanyi bibasira abanyantege nke cyane abageze mu zabukuru, kuko nta ngufu zihagije baba bafite zo guhangana n’ibitero bigabwa mu masaha akuze.
Ni ibitero byahavurukije Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ubwe uri guha amabwiriza abayobozi b’igisirikare mu gice cya Masaka mu rwego rwo gukumira buriya bwicanyi.
ChimpReports yanditse ko inzego zirimo Polisi ya Uganda, abasirikare bo mu rwego rushinzwe kurwanya iterabwoba, Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI), Urushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) na Special Forces Command (SFC) zikambitse i Masaka; kugira ngo zikore iperereza ryimbitse kuri buriya bwicanyi.
Ni nyuma yo kotswa igitutu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamusaba kugira icyo yakora mu maguru mashya.
Amakuru avuga ko Museveni yategetse ziriya nzego gushyira ingufu mu butasi bwifashiahije abaturage mu gukusanya amakuru, no kongera amarondo ya nijoro kandi igisirikare na Polisi bagatanga ubufasha mu rwego rwo guhangana n’ibitero.
Abashinzwe umutekano kandi bahawe amabwiriza yo gukoresha Radio za gisirikare mu mwanya wa terefoni zabo zisanzwe.
Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe umutekano w’Imbere mu gihugu, Gen David Muhoozi, yatangaje ko abantu 69 ari bo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri buriya bwicanyi.