Perezida wa Uganda akaba n’umugaba w’ ikirenga w’ingabo z’iki gihugu Yoweli Kaguta Museveni yahinduriye imirimo Lt Gen Muhozi Kainerugaba amugira umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe ku murinda,special forces command (SFC) n’umujyanama we wihariye mu byumutekano.
Kuva mu 2017 Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya perezida Museveni yari umujyanama we wihariye mubijyanye n’ibikorwa byihariye, inshingano yahawe nyuma yo kuzamurwa mu ntera avanywe ku ipeti rya Mej Gen.
Si ubwa mbere Muhoozi ayoboye SFC kuko mbere yuko ahabwa inshingano zo kugira inama Museveni yari asanzwe ari umuyobozi w’uriya mutwe kuva mu mwaka wa 2008
Gen Muhoozi yasimbuye kuri ziriya nshingano Maj Gen James Birungyi woherejwe mu bikorwa byihariye mugihugu cya Sudani yepfo
Muyandi mavugurura Perezida Museveni yirukanye ku mirimo Maj Gen Sabiiti Muzei wari umuyobozi wungirije wa polisi ya Uganda, amusimbuza Maj Gen Paul Lokech.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brg Flavia Byekwaso yavuze ko Maj Gen Muzei yasubiye gukorera ku kicaro gikuru cy’ingabo za Uganda, mu gihe IGP Martin Ochola Okoth yahawe inshingano zo gukomeza kuyobora igipolisi cya Uganda .
TUYISINGIZE Nazard