Ubuyobozi bw’Akarere ka Kisoro muri Uganda buvuga ko abenshi mu rubyiruko rw’Impunzi z’Abanyekongo n’abanya Uganda barimo guhabwa amafaranga bakinjizwa mu gisirkare cya M 23 ihanganye n’igisirikare cya FARDC.
Hajj Shaffiq Sekandi,Komiseri ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Kisoro avuga ko amakuru bakura mu butasi agaragaza ko hari abantu bikekwako ari abashinzwe kwinjiza abarwanyi mu mutwe wa M23 , baje ku butaka bwa Uganda bagasaba abasore bafite imbaraga bari mu mpunzi kwinjira mu ngabo za M23.
Izi mpunzi z’Abanyekongo ziganjemo abatuye mu duce twegereye Uganda nka Bunagana,Rukundo, Busanza , Muramba na Nyarubuye muri Teritwrai ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Sekandi aganira na Chimpreports dukesha iyi nkuru avuga ko , abenshi mu mpunzi ari abashomeri bityo iyo baganirijwe basezeranwa guhabwa ibya mirenge biturutse ku mutungo kamere ubarizwa ku butaka bwa RD Congo bityo bagahitamo kwinjira mu gisirikare cya M23.
Sekandi akomeza avuga ko hari n’amakuru avuga ko hari urubyiruko rw’abanya-Uganda narwo rushaka kwishora mu bikorwa byo kwinjira mu mutwe wa M23.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko muri Uganda Salah Nyirabashyitsi Mateke yasabye ababyeyi kurinda abana babo kwambuka umupaka bajya kwiyunga na M23 cyane ko ngo bishoboka ko nabo basezeranwa byinshi bakaba bakwihuza n’umuwe wa M23.
M23 kuri ubu iragenzura umujyi wa Bunagana n’igice kinini cy’Ubutaka bwa Teritwari ya Rutshuru. Kuva M23 yafata umujyi wa Bunagana, Uganda ivuga ko abaturage bayo bakoreraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari mu bukene kubera ko batakibona uko bambukiranya imipaka nk’ibisanzwe.
Ibi binavuzwe mu gihe Lepubulika iharanira Demokarasi ya Congo yashyize Uganda mu bihugu bifasha mu buryo bweruye umutwe wa M23, cyane ko bemeza ko ingabo z’iki gihugu zayifashije kwigarurira umujyi wa Bunagana bamaze igihe kirenga ukwezi bagenzura.