Mu murwa mukuru wa Uganda I Kampala ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu habaye iturika rikomeye ry’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyahitanye umuntu umwe abandi barindwi barakomereka.
Iki gisasu kikaba cyaturikiye mu gace ka Kawempe gaherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Kampala ku wa Gatandatu ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro, aka gace kazwiho kugira amaresitora.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umuvugizi wa Police w’icyo gihugu Fred Enanga yavuze ko muri ayo masaha bahise bagera muri ako gace kazwi nko kuri Nyirantarenga cg iwabo w’ururiro rwa Digida “Digida Eating Point”. Aho yavuze ko basanze umuntu umwe ariwe uhitanwe n’iryo turika n’aho abandi barindwi bakomeretse bikomeye bajyanwa mu bitaro bikuru bya Mulago.
Uyu muvugizi akaba yahamagariye abaturage gutuza kugeza hamenyekanye intandaro y’iturika ry’icyo gisasu ndetse nababa bagiturikije. Ubundi muri iki gihugu isaha yo gutaha yari saa moya n’ubwo iyi saha iba itubahirijwe.
Kuya 8 Ukwakira niho Umutwe wa Leta ya Kisilamu ISIS yigambye igitero cyagabwe kuri sitasiyo ya Polisi iherere muri aka gace ka Kawempe hafi y’aho icyi gisasu cyaturikiye. Haba abayobozi ndetse n’Ibitangazamakuru bitandukanye bikorera muri iki gihugu ntawigeze atangaza iby’iturika by’iki gisasu uretse polisi yonyine niyo yabikomojeho ivuga ko habayeho guturika kudakanganye.
Si Polisi gusa y’iki gihugu yatangaje iturika ry’iki gisasu kuko naPerezida w’icyi gihugu Yoweri Museveni yabitangaje abinyujije nawe ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko ahawe amakuru ko habaye iturika ry’ikibombe mu gace ka Kwata, Komamboga. Ati amakuru mfite ni uko haje abantu batatu bafite isashi irimo ibintu bayisiga aho barigendera nyuma nibwo habayeho guturika aho yavuze ko bigaragara ko ari umutwe w’iterabwoba ko icyigiye gukurikiraho ari ukubagiga mpaka.
Kuva icyo gihe cya mbere hatangiye kugaragara ibikorwa by’iterabwoba, Ubwongereza ndetse n’Ubufaransa bahise bahagarika ingendo zerekeza muri Uganda, ndetse basaba abaturage babo kuba maso bakirinda ahantu hateranira abantu benshi nko mu tubari ,mu ma resitora no mu ma hoteri.
Muri 2010, ibitero bibiri byagabwe muri Kampala byibasiye Abarebaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, icyo gihe abasaga 76 bahasize ubuzima. Umutwe w’Abarwanyi bo muri Somariya Al-Shabab nibo bigambye icyo gitero.
Ibi bitero bya mbere hanze ya Somaliya, byagaragaye ko ari ukwihorera nyuma y’uko Uganda yoherejwe na Afulika yunze Ubumwe mu gihugu cyazahajwe n’intambara mu rwego rwo kugarura amahoro bahasha umutwe wa Al-Shabab.
Ndacyayisenga Jerome
Long time