Polisi ya Uganda ikorera mu Karere ka Kanungu biravugwa ko iri gukora iperereza ku rupfu rw’uwitwa Kembabazi Novious bivugwa yishwe n’umunyarwandakazi bakorana mu kabare amuteye icyuma mu ijosi.
Kembabazi Novious yari umukozi wo mu kabari kitwa Green Tree Bar and Lodges gaherereye mu Mujyi wa Butogota.
Urubuga commando1post rukunze gukorera mu kwaha k’ubutasi bwa Gigisikare bwa Uganda CMI mu guharabika Abanyarwanda baba muri Uganda dukesha iyi nkuru ruvuga ko Umunyarwandakazi ushinjwa ubwicanyi ari uwitwa Cyuzuzo Sandra w’imyaka 24 y’amavuko nawe ukora muri ako kabari.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ubwo Cyuzuzo yari mu cyumba acumbitsemo cyo muri aka kabari yarwanye n’uwo mugenzi we bakorana [Kembabazi] akamutera icyuma ku ijosi ku mpamvu zitaramenyekana.
Umuvugizi wa polisi muri Kigezi, Elly Maate, yavuze ko uwatewe icyuma yihutanwe ku Bitaro bya Bwindi, aho yaje gupfira.
Uyu muvugizi wa polisi yongeyeho ko umuyobozi w’aka kabari, Tumwebaze Calvin, nawe yafashwe ngo afashe mu iperereza akaba ari kuri station ya polisi ya Butogota.