Umupolisi witwa Gratius Baryabakabu w’imyaka 58 y’amavuko warindaga Komisiyo y’Amatora muri Uganda bamusanze yapfuye yishwe mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mutarama 2021.
Polisi ya Uganda yatangaje amakuru y’urupfu rw’uyu mupolisi wabarizwaga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabale wiciwe ku biro bya Komisiyo y’amatora ndetse n’imbunda ye yo mu bwoko bwa AK47 yari afite itwarwa n’abamwishe .
Aya makuru kandi ya nyakwigendera yatangajwe bwa mbere na mugenzi we witwa Solomon Twinomujunin wari uje kumusimbura saa moya za mugitondo.
Chimpreports ikomeza ivuga ko uyu mupolisi wapfuye yishwe n’abagizi ba nabi batazwi kuko yasanganywe ibikomere hafi y’amazuru no mu gahanda ndetse aziritse amaboko n’amaguru.
Mu gihe polisi igishakisha abihishe inyuma y’ubu bwicanyi, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kabale ngo ukorerwe isuzuma.
Umuyobozi wa Polisi wungirije IGP Paul Loketch yahise atangaza ko Palisi ya Uganda igiye gutangira ibikorwa byo guhiga bukware abatunze imbunda mu buryo butemewe n’amategeko no kubakangurira kuzandikisha ku biro bya Polisi bibegereye.
Aha muri Uganda habarurwa imbunda zigera ku 19000 zitanditse ku mazina ya ba nyirazo, aho Leta yemeza ko ari ikibazo gihangayikishje inzego z’umutekano w’iki gihugu,