Uganda yafashije uwahoze ari umukozi w’Urwego rw’Ubutasi mu Rwanda kwinjira muri RNC
Fred Ashimwe Kanamugire w’imyaka 43 wahoze ari umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS, yinjiye muri Uganda kuwa 26 Ugushyingo ,aba undi mu bo Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, rwinjije mu mutwe wa RNC.
Kanamugire yakoze mu NISS kugeza mu 2014 ubwo yafungwaga akurikiranyweho ibyaha byo guha amakuru y’ibanga umutwe wa RNC by’umwihariko Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turatsinze wahoze akuriye ubutasi muri uyu mutwe.
Yamaze imyaka ine muri Gereza, hanyuma aza kurekurwa mu 2018 ahawe imbabazi kuko hari ibyiyumviro ko yabonye umwanya uhagije wo guhindura imyitwarire no kwicuza amakosa yakoze. Kuva icyo gihe, yagiye agaragaza ko yahindutse n’ibyo akora byose akabikora mu ibanga.
Yajyaga abwira umugore we babyaranye abana batatu ko hari igihe azamusiga gusa undi ntamenye ko afite umugambi wo kwiyunga kuri RNC muri Uganda.
Kanamugire ni undi mu bagiye bareshywa na CMI bakinjira muri Uganda kugira ngo babe abayoboke ba RNC. Mu baheruka harimo John Simbaburanga wahoze ari Umupolisi wavuye muri uru rwego akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.
Yahise yerekeza muri Uganda agenda avuga ko yahigwaga kugira ngo agirirwe nabi ndetse umwaka ushize Sergeant Robert Kabera na we yahungiye muri Uganda nyuma y’uko yari atangiye gukurikiranwaho gusambanya umwana we.
Mu rubanza rurimbanyije rw’abahoze muri RNC bafatiwe muri RDC bakoherezwa mu Rwanda, Rtd Maj Habib Mudathiru, yahishuye uburyo CMI yagize uruhare mu kumureshya ikamufasha kwinjira muri RDC aho RNC ifite inkambi muri Kivu y’Amajyepfo ahazwi nka Minembwe.
Abinjijwe muri uyu mutwe banyuzwa muri Uganda, barindwa na CMI ndetse barafashwa mu gihe bakeneye gukora ibikorwa bihungabanya umudendezo w’u Rwanda.
Bivugwa ko iyo abo bantu bavuye mu Rwanda, baherekezwa n’abarinzi ba CMI bakabageza mu nzu z’ibanga ziri mu bice bitandukanye i Kampala.
Ingingo ijyanye n’uko Uganda ishyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ni kimwe mu bibazo byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi.
Amasezerano ya Luanda agamije gukemura ibibazo yasabaga Uganda kureka gushyigikira imitwe igamije guhungabanya u Rwanda.
Ingingo imwe y’ayo masezerano igita iti “Guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.”
N’ubu ibyo bikorwa biracyakomeje mu bice bitandukanye bya Uganda kuko abantu bajya muri RNC bahurizwa ahitwa Kiboga, Kakumiro, Kikagati, Kagadi n’ahandi.
Mu cyumweru gishize, muri Kagadi mu Burengerazuba bwa Uganda habereye ikiriyo ariko ubutumwa bwatangiwemo bwari bugamije gushyigikira ibikorwa bya RNC.
Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umusaza umwe uvuga ko yitwa Nzabandora Muhammad utuye Gayaza mu Karere ka Wakiso, akaba ari umunyamuryango wa RNC.
Mu butumwa uwo musaza atanga, harimo n’inkunga RNC yemereye uwo wagize ibyago ingana n’imitwaro icumi y’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga hafi 30 000 Frw.
Nzabandora yakomeje avuga ko ikibabaje ari uko mugenzi wabo yapfuye atageze kuri gakondo (mu Rwanda), kandi ngo ari byo baharanira.
Uwineza Adeline