Inzego zishinzwe umutekano za Uganda zafunze abagabo 2 bakomoka muri Pakistan bafatiwe hafi y’umupaka wa RD Congo bashaka kwihuza na ADF.
Aba bagabo bafatiwe mu gace ka Nobili hagana imbibi na Teritwari ya Beni, izwiho kuba indiri y’umutwe wa ADF ku cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022.
Aba bagabo bemereye inzego z’Umutekano ko bari bavuye mu gihugu cya Pakistan , baje kwihuza n’umutwe wa ADF urwanira kwagura idini ya Islam , bifatwa nko kugendera ku matwara akomeye ya Ki Islam.
Aba bagabo bavuga ko bageze muri Uganda banyuze muri Somalia, aho bahuriye n’umwe mu bashinzwe gushakira uyu mutwe abarwanyi.
Umutwe wa ADF umaze igihe kinini uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Uganda, usanga bwarakandamije Abayisilamu.
Si ubwa mbere muri uyu mutwe hafatirwamo abanyamahanga,kuko uyu mutwe wigeze no gufatirwamo abanyarwanda bemeje ko bawinjiyemo baturutse mu gihugu cya Uganda.
Uyu mutwe kandi uvugwaho kuba ufitanye ubufatanye n’indi mitwe y’iterabwoba nka Islamic States.