Muri iki gitondo cyo kuwa 25 kanama 2021 ,Leta ya Uganda yakiriye impunzi za mbere zaturutse muri Afghanistan ,nyuma y’iminsi 9 umutwe witwaje intwaro w’abatalibani ufashe ubutegetsi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yatangajeko impunzi 51 zagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe zitwawe n’indege yigenga,Zikigera ku kibuga cy’indege zabanjwe gususumwa icyorezo cya covid-19,ndetse zihita zishirwa mu kato nk’uko biri mu mabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Iyi Minisiteri ivugako hari Abagande bari muri Afghanistan nabo bateganyirizwaga ubufasha ngo bazazane n’Abanyafughanistan ariko ntibyakunze kuko babuze uko bagera ku kibuga cya Kabul, ngo haracyashakishwa uburyo nabo bavanwayo.
Uganda yemeye kwakira impunzi zikabakaba 2000 by’agateganyo , ibisabwe na Leta zunze ubumwe za Amerika
Uwineza Adeline