Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni,yatangaje ko ingabo ze zagabye igitero gikomeye ku nyeshyamba za ADF muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse bakazihashya.
ibi ni bimwe mu byo Perezida Yoweri Kaguta yatangaje ubwo yandikaga mu gitabo cye cyo mu biro nk’uko byatangajwe na Chimp report kuri uyu wa 18 Nzeri 2023.
Perezida Museveni yatangaje ko iki gitero cyagabwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 16 Nzeri 2023, nk’uko ChimpReports yakomeje ibivuga.
yagize ati “Ndagira ngo nkoreshe aya mahirwe mbabwira ko ku wa Gatandatu mu gitondo indege yacu irasa mu ntera ndende yasuye abacuze umugambi wo kwica Abanya-Uganda.”
Yakomeje avuga ko iki gitero cyagabwe mu Gace ka Mambasa mu Ntara ya Ituri ati “Aba banyabyaha bari mu duce twa Mambasa, ahani hanze y’imbibi twemerewe gukoreramo na Leta ya Congo. Icyiza ni uko ubu Guverinoma ya Congo yatwemereye gukurikirana ibi byihebe aho bizajya hose.”
Perezida Museveni yavuze ko kugeza ubu bategereje kumenya umusaruro w’iki gitero uzamenyekana biturutse mu isesengura rizakorwa.
uyu mutwe w’inyeshyamba ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, muri Kivu y’amajyaruguru, umaze igihe wica abantu benshi muri aka gace, ndetse bakanasahura imitungo y’abaturage.
Umuhoza Yves