Leta ya Uganda yigaramye ubutumwa bwacishijwe kuri konti ya Twitter ya Min.Mateke Philemon
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter hagaragaye inyandiko y’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa uganda Philemon Mateke
Mu butumwa yanditse kuri Twitter kuri uyu wa Kane, Mateke yahishuye ko kuva kera na kare atemeraga amasezerano basinyanye n’u Rwanda agamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, mu gihe ari umwe mu bagombaga kuba bakurikirana uko ashyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Naburiye bagenzi banjye ko nta cyiza kiva mu gusinyana amasezerano n’ikibi. Kugarura amahoro ntibyakunze kuri Chamberlain mu 1938, ntabwo natwe bizashoboka. Turekuye abanyabyaha babo, batwituye kurasa abaturage bacu nk’imbwa! Ni igihe cyo gusubiza kuri iyi myitwarire y’ubushotoranyi.” Aha mu 1938 yashakaga kuvuga ku byabaye muri uwo mwaka hakorwaga inama z’inkurikirane hagati y’ibihugu by’u Bwongereza, u Bufaransa, n’u Butaliyani, bikemerera u Budage bwari buyobowe na Adolf Hitler kwiyomekaho ibice bimwe bya Czechoslovakia, mu buryo bwo kwirinda intambara.
Hitler yasabaga igice cya Sudetenland, Neville Chamberlain wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza afata iya mbere aza guhura n’uwayoboraga u Bufaransa, Eduard Daladier na Benito Mussolini wayoboraga u Butaliyani, bahurira i Munich na Hitler, bemeranya ko agace ka Sudetenland komekwa k’u Budage, bataha bahamya ko habonetse amahoro. Nyuma y’amezi atanu Hitler yarenze ku byemeranyijweho agaba igitero kuri Czechoslovakia yose arayifata.
Nubwo Mateke atatoboye ngo avuge izina ry’igihugu, ibyo Mateke yavuze bihura neza n’ibibazo birimo kuba hagati y’u Rwanda na Uganda.
Minisitri Mateke yeruye neza avuga ko yifuza ko Uganda yatera u Rwanda ibyo yabivuze nyuma yuko umuturage wa Uganda ucuruza ibiyobyabwenge arasiwe mu Rwanda.
Iyi mvugo yamaganiwe kure n’abantu benshi barimo n’Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’umuryango w’ibihugu by’iburasirazuba Ambasaderi Olivier Nduhungirehe aho yasubije Mateke ko atagira isoni kuba avuga ko batera u Rwanda yirengagije uruhare yagize mu gitero cyaguyemo abaturage 14 b’abanyarwanda mu Kinigi.
Leta ya Uganda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter rwayo yasohoye itangazo yitandukanya n’inyandiko ya Mateke ati” Guverinoma ya Uganda yitandukanyije n’ibyanditswe na Mateke binyuze ku rukuta rwe rwa Twitter bibangamiye umubano mwiza n’u Rwanda kandi iyo konti ya twitter twafashe umwanzuro wo kuyifunga.
Bidatinze ubwo butumwa bushyizwe hanze Guverineri w’intara y’amajyaruguru mu Rwanda Hon Gatabazi JMV utajya aripfana yahise abasubiza agira ati “akarenze umunwa karushya ihamagara”.
Imvugo ya Mateke Philemon yerekanye ko Uganda iri mu mugambi umwe wo guhungabanya igihugu cy uRwanda kuko yashyigikiwe na Twagiramungu Faustin.
Kwitandukanya kwa Guverinoma ya Uganda n’inyandiko ya Mateke abasesenguzi muri politike bavuga ko ari uburyo bumwe bwo guhuma amaso leta y ‘u Rwanda ngo itagumya gutekereza ku iyica rubozo rikorerwa abanyarwanda bagifungiye uganda bazira ubusa,kandi iri tangazo rya Uganda ntiryerekana niba hari uwaba yarinjiriye konti ya Philemon Mateke bigakorwa mu buryo atazi.
Habumugisha Vincent