Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso ejo tariki ya 17 Gicurasi 2021 yatangaje ko igihugu cye nta gahunda gifite yo kohereza abasirikare muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Gen. Byekwaso yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko iki gisirikare kigiye kohereza abasirikare benshi bo gufasha RDC guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ihungabanya umutekano mu burasirazuba.
Muri iki kiganiro, uyu musirikare yavuze ko amasezerano Leta ya Uganda n’iya RDC zasinye, arebana gusa n’ubufatanye mu guhererekanya amakuru arebana n’ubutasi no mu bindi bikorwa by’umutekano atigeze avuga.
Yagize ati: “Bidasubirwaho, hazaba guhuza ibikorwa, ubufatanye mu butasi, guhanahana amakuru n’ubufatanye mu bindi birebana n’umutekano.”
Byavuzwe ko Uganda izohereza abasirikare benshi muri RDC
Mbere y’uko Gen. Byekwaso atangaza ibi, ibitangazamakuru birimo Chimp Reports cyo muri Uganda, byavuze ko Uganda ifite gahunda yo kohereza ibihumbi by’ingabo zayo mu burasirazuba bwa RDC.
Byavuze ko izi ngabo zizifatanye n’iza RDC kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, ariko cyane cyane zikazabikora zirinda umutekano w’imihanda Leta yazo izaba yubaka aha hantu ‘hadatekanye’.
Umushinga wa Uganda wo kubaka imihanda mu burasirazuba bwa RDC umaze igihe utegurwa, aho iteganya kubaka ireshya n’ibilometero bibarirwa muri 200, ikazatwara amadolari ya Amerika miliyoni 250.
Mu gushimangira aya makuru, byavuzwe ko ingabo za Uganda zatangiye kubaka ikigo cya gisirikare gikomeye mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, kikazaba gitegurirwamo ibikorwa bitandukanye birebana no kubungabunga umutekano.