Abasirikare ba Uganda bagizwe n’abasirikare 54, abapolisi barindwi 7 n’abandi bakozi ba Leta 15 bari mu Rwanda mu myitozo ihuriwemo n’ingabo z’ibihugu byo mu muryango w’Afrika y’iburasirazuba.
Umuvugizi w’itsinda ry’ingabo za Uganda Isaac Okware yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua ko Iyi myitozo yahawe izina rya ‘Ushirikiano Imara 2023’ izatangirira mu karere ka Musanze kuri uyu wa Kane.
Si ingabo za Uganda zizitabira iyo myitozo gusa kuko n’andi matsinda y’abasirikare, abapolisi n’abasivile bo mu bihugu birindwi bigize EAC bazitabira, nk’uko Okware yabitangaje.
Itsinda rya Uganda ryashyikirijwe ibendera ryo guhagararira igihugu cya ryo kuwa 13/kamena 2023 mu Mujyi wa Jinja uri mu Burasirazuba bw’igihugu cya Uganda.
Imyitozo izwi nka Ushirikiano Imara 2023 ni ngarukamwaka, yateguwe mu guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bya EAC mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere.
Muri mutarama uyu mwaka ikigali habereye inama yahuje abayobozi b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba EAC mu rwego rwo gutegura iyi myitozo.
Colonel William waje uhagarariye umunyamabanga mukuru wa EAC yavuzeko intego rusange y’iyi myitozo ari ukuzamura imiterere n’imikoranire hagati y’ingabo za EAC,abapolisi , abasivili n’abandi bafatanyabikorwa mu mugukemura ibibazo by’umutekano.
Uretse Uganda yamaze kohereza ingabo zayo ,byitezwe ko n’ibindi bihugu bigize EAC bizo hereza ingabo zigomba kwitabira iriya myitozo.
Jessica Mukarutesi