Bamwe mu bahoze mu gisirikare cya Uganda UPDF n’igipolisi, batangiye guhigwa bukware na Polisi y’iki gihugu ,kubera ibyaha by’iterabwoba bamaze igihe bakorera Abadepite .
Polisi ya Uganda, yatangaje ko abari guhigwa, ari bamwe mu basirikare n’Abapolisi bavuga ko bahindutse abarakare, aho bakunze gushyira iterabwoba ku badepite bo mu Nteko Nshingamategeko y’iki gihugu bababwira ko nibadakora ibyo babasabye birimo kubaha amafaranga bazicwa.
Ni nyuma yaho Abadepite mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda n’abakora mu nzego z’Ubutabera , baherutse gusaba ko bahabwa abarinzi bahagije, kuko bahora bikanga kugirirwa nabi cyangwa kwicwa n’abitwaje intwaro bahoze mu ngabo n’igipolisi cya Uganda, bakunze kubasaba amafaranga babakangisha kwicwa mu gihe banze kuyabaha .
Mu cyumweru gishize,Depite Derrick Nyeko uhagarariye agace k’ uburasirazuba bwa Makindye, yatangaje ko yahawe ibaruwa n’abavuga ko ari abantu bahoze mu gisirikare n’igipolisi ubu bahindutse abarakare, bamwaka miliyoni 10 z’amashilingi , bongeraho ko natayabaha bazamuhitana .
Depite Derrick , avuga ko yandikiwe ibaruwa n’ umwe mu bavuga ko ari Perezida w’aba bahoze mu gisirikare n’igipolisi biyita abarakare , amumenyesha ko hari amasasu ane yo kumurasa yamuteguriwe , ariko ngo mu gihe yaba abahaye miliyoni 10 z’amashilingi bazayicisha abandi we bakamureka.
CP Fred Enanga Umuvugizi wa polisi ya Uganda , yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu, ko hari undi mudepite witwa Joyce Bagala uheruka kohererezwa ubutumwa bwuzuyemo iterabwoba ,bumusaba amafaranga akabwirwa ko natayatanga azicwa.
CP Enanga, yakomeje avuga ko aya makuru akiri gukorwaho iperereza n’inzego zihuriweho ndetse asaba aba badepite , kwitwararika cyane igihe baba bari hanze y’Inteko Nshingamategeko.
Ibi bibaye mu gihe muri Uganda, hamaze iminsi havugwa ubwicanyi bukorerwa bamwe mu bantu bakomeye bakora mu nzego z’iki gihugu , bikozwe n’Abasirikare bashinzwe kubarindira umutekano, mu gihe abandi bakomeje kugaragaza impungenge n’ubwoba bw’uko nabo bashobora kwicwa muri ubwo buryo .
Kugeza ubu ariko, Polisi ya Uganda ntiratangaza niba hari bamwe muri aba barakare bamaze gutabwa muri yombi, gusa ikemeza ko ikiri mu gikorwa cy’iperereza kugirango ababyihishe inyuma batabwe muri yombi bose uko bakabaye.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com