Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda yahisemo gukoresha abasilikare mu gucunga umutekano no kuryamira amajanja mu gihe habura iminsi mike ngo amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri iki gihugu abe.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo inzego z’umutekano za Uganda zaburiye abatutage ko hazafatwa ingamba zihamye zo gucunga umutekano no kurwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora kubangamira imigendekere myiza y’amatora.
Mu gihe amatora muri y’umukuru w’ihugu muri Uganda n’abagize inteko ishingamategeko ateganijwe kuwa 20 Mutarama uyu mwaka, muri iki gihugu abantu 60 bamaze kugwa mu bikorwa by’umutekano muke ukomoka ku bikorwa bifitanye isano n’amatora harimo nk’imyigaragambyo yakurikiye itabwam muri yombi rya Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) ryakurikiwe n’imfu z’abarenga 50 bamushyigikiye.
Aha muri Uganda kandi habarurwa ko hamaze gutabwa muri yombi abarenga 800 bazira guteza imvururu no kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Cvid-19 muri ibi bihe by’imyiteguro y’amatora.
Kubera iyi Mpamvu , Perezida Musevei yashyizeho ingabo zifite intwaro zikomeye ngo abe arizo zicunga umutekano mu murwa mukuru Kampala no bice bitandukanye by’igihugu by’inganjemo imijyi ikomeye ituwe cyane n’abashigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.