Ikibazo cy’ifungurwa ry’Umupaka wa Uganda n’u Rwanda nicyo cyakirijwe Perezida Museveni I Kisoro
Mu ruzinduko rwari rugamije gushimira abaturage bo mu gace ka Kisoro rugamije kubashimira uko bafashije ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) gutsinda amatora, yagiriye mu Karere ka Kisoro ejo bundi kuwa 29 Mutarama 2020, Perezida Museveni wa Uganda yakirijwe ikibazo cy’ifungwa ry’umupaka uhuza Uganda n’u Rwanda, aho abaturage batariye iminwa bamubwira ko ifungwa ry’uyu mupaka ryabasigiye ubukene bukabije.
Mu ijambo yavugiye aho nta gisubizo gitomoye yabahaye gusa yababwiye ko icyo kibazo ari ku kigaho na mugenzi we w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, mu rwego rwo guhosha uburakari yabatunguje amakuru avugako ari gukora ubuvugizi ku baturage bangirijwe ibyabo mu ntambara yahuje ingabo zari iza RPF INKOTANYI na EX-FAR,mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiye muri 1994.
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni kandi yahaye umuryango wa Theogene Ndagijimana warasiwe mu Rwanda amafaranga asaga miliyoni ebyiri nk’impozamarira.
Ndagijimana yarashwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda kuwa 18 Mutarama ashinjwa kwinjiza magendu mu gihugu nk’uko ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda bwabyemeje. Uyu yishwe ari kumwe na bagenzi be Emmanuel Mbabazi na Eric Bizimana ahitwa Kumugu mu Karere ka Burera.
Perezida Museveni kandi yahaye abaturage inka 10 zo kuryamo inyama ku bw’uruhare rwabo mu gutera ingabo mu bitugu NRM,mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bw’igitugu Idi Amini Dada.
Mwizerwa Ally