Polisi yatangaje ko yafatanye uduhanga tw’abantu n’utw’inyamaswa uwiyita Pasiteri wasengeraga abantu
Muri Uganda, Polisi yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’Umunya-Uganda bivugwa ko yasanganywe uduhanga 24 tw’abantu ashobora kuba yarabikoreshaga nk’ibitambo by’abantu ndetse ivuga ko ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa burundu naramuka ahamijwe icyo cyaha.
Hari ibisagazwa by’abantu, iby’inyamaswa ndetse n’imyenda ya gisirikare byasanzwe mu rusengero rw’ukekwa
Umuvugizi wa Polisi yo muri Uganda Patrick Onyango yavuze ko uwo ukekwaho gukora ibyo byaha yitwa Ddamulira Godfrey, akaba azagezwa imbere y’urukiko akaburanishwa bijyanye n’itegeko ryerekeye kurinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu muri Uganda.
Hari ibisigazwa by’inyamaswa n’imibiri na byo byasanzwe mu rusengero rwa Godfrey, mu nkengero z’Umurwa mukuru wa Uganda, Kampala, nk’uko byatangajwe na BBC.
Polisi kandi ngo yatangaje ko igikomeje ibikorwa byo gushakisha mu rusengero rw’uwo Godfrey, uniyita umuvuzi, kugira ngo irebe niba ishobora kuhakura ibindi bisigazwa by’imibiri y’abantu.
Umuvugizi wa Polisi, Patrick Onyango yagize ati, “Turimo kumurega mbere na mbere hashingiwe ku itegeko ryo kwirinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu, rikabuza umuntu kugira [gutunga] ibice by’umubiri w’umuntu n’ibikoresho by’igitambo cy’umuntu,Yakomeje agira ati, “Icyaha nikimuhama, azafungwa burundu.”
Godfrey avuga ko ari umuvuzi gakondo ndetse ko akoresha imiti y’ibyatsi ikomoka ku bimera. Ariko ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo muri Uganda ryavuze ko ryitandukanyije na we.
Gusa, ngo si ubwa mbere aho muri Uganda hagaragaye ibintu nk’ibyo biteye ubwoba, kuko no mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2024, nabwo Polisi yakuye ibihanga 17 by’abantu mu rusengero rwo mu Karere ka Mpigi, rwagati muri Uganda, mu birometero hafi 41 uvuye i Kampala.
Aho hatahuwe ibihanga by’abantu hombi, byavuzwe ko bifitanye isano n’imihango yo gutanga ibitambo by’abantu.
Abantu bamwe bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika ngo bemera ko hari imbaraga zidasanzwe ziva mu bice by’umubiri w’umuntu zitera ishaba cyangwa se zizana amahirwe, harimo kuzana ubukire cyangwa se umuvumo ku banzi babo.
Ubwanditsi