Urugo rwa Minisitiri Mateke Philemon ruherereye mu mujyi wa Kisoro ahitwa Nyakabande rwabaye icumbi ry’abarwanyi binjizwa mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda ibarizwa muri Congo.
Amakuru dukeshya imboni za Rwandatribune.com ziri mu mujyi wa Kisoro ho mu gihugu cya Uganda aravuga ko muri yu mujyi hakomeje kuba urujya n’uruza rw’abasore bava mu mijyi itandukanye ya Uganda bagakusanyirizwa mu ngo ebyiri z’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Dr.Philemon Mateke, urugo rumwe ruherereye mu mujyi wa Kisoro ahitwa Nyamagana n’aho urundi rukaba ruri ahitwa Nyakabande hafi y’inzu nini ya Gen.Kare Kayihura.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko biboneye Kapiteni Asumani wahoze muri FDLR ari kumwe n’abantu 24 yinjiza abasore bari bavanwe mu nkambi ya Cyaka na Mubende abo basore bakaba bazanwa n’imodoka ndende ya Land cruiser isanzwe itwara ba mukerarugendo, bavuga ko aba basore bahageze mu ma taliki ya 8 Gicurasi 2020 bakaba bari mu rugo rwa Mateke ruri Nyakabande.
Ikindi gikundi cyinjijwe ku rugo rwa Mateke ruri ahitwa Nyamagana ni muri Kisoro kuya 13 Gicurasi 2020 cyari gikuriwe na Capt Niyindorera Casien, kigizwe n’urubyiruko rwakuwe Mubende na Kiboga benshi muri abo basore bagizwe n’abahoze mu mitwe ya M23, RUD URUNANA na FDLR, abo basore bakaba bari koherezwa muri Kongo hifashijwe amayira ya Kitagoma, Mpimbi ku mupaka uhuza Uganda na Congo.
Ibi bikaba bikozwe nyuma y’urugendo Ntamuhanga Cassien ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda aherutse kuvamo ubwo yahuraga n’Inyeshyamba za FPP ABAJYAMUGAMBI ahitwa Katwiguru muri Gurupoma ya Binza, Zone ya Rutshuru, aho yagiranye ibiganiro mu ibanga rikomeye n’Umuyobozi w’uyu mutwe Gen. Dani Simplice na Col.Gasiga Gilbert Umuyobozi wungirije wa FPP bumvikanye uburyo inyeshyamba za RNC zakorera ibikorwa byazo mu kibaba cya FPP ABAJYAMUGAMBI.
Dr.Philemon Mateke Umunyamabanga ushinzwe ubutwererane mu gihugu cya Uganda asanzwe ari umuhuzabikorwa n’umuterankunga w’ibikorwa birwanya Leta y’u Rwanda. Amakuru agera kuri Rwandatribune.com aravuga ko hari indi mishyikirano iri gukorwa mu ibanga rikomeye yo guhuza abarwanyi ba FPP, RUD URUNANA n’igice kimwe cya FDLR kizwi nka CRAP gikuriwe na Col Ruhinda, bakaba bifuza ko hashingwa umutwe umwe ubihuza ugakurirwa na Col.Ruvugayimikore Ruhinda usanzwe uyobora CRAP SPECIAL FORCE ya FDLR.
Mwizerwa Ally