Amakuru dukesha imboni zacu ziri mu gihugu cya Uganda aravuga ko urwego rw’ubutasi bwa gisilikare CMI ruri muri diplomasi yo gushaka guhirika Komite ya FDLR ikuriwe na Gen.Byiringiro Victor na Gen.Omega ukuriye urwego rwa gisilikare rwa FDLR ruzwi nka FOCA, rukimika Col.Ruvugayimikore Ruhinda ari nawe ukuriye wa mutwe udasanzwe wa CRAP Special Force ubarizwa muri FDLR.
Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2020 nibwo intumwa za FDLR zari ziyobowe na Cure Ngoma Umuvugizi wa FDLR umaze igihe arwaye Covid19 yakuye mu gihugu cya Uganda,izi ntumwa kandi zarimo Capt Nshimiyimana Cassien wa RUDI URUNANA,Lt.Col Gasiga wa FPP na Maj Bizabishaka Bernard Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi muri FDLR bahuriye mu nama iMbarara n’abategetsi b’igihugu cya Uganda barimo intumwa za Ministiri PHD Mateke Philemon n’abakozi ba CMI iyi nama ntacyo yabashije kugera gikomeye ,kuko intumwa za Uganda zifuje ko FDLR yakohereza Col.Ruhinda akaba ariwe uzana na Maj.Bizabishaka ko abandi atari ngombwa.
Amakuru yizewe atugeraho avuga ko impamvu CMI itashakaga abantu benshi muri iki gikorwa mu iperereza yakoze yasanze umutwe wa FPP waramaze kwihuza na RANP ABARYANKUNA ba Ntamuhanga Cassien kandi ikindi uyu mutwe ukaba udafite intumbero yo kuba wagaba igitero mu Rwanda ahubwo icyo wiberamo ari ubusahuzi,gufata abagore ku ngufu n’ubwicanyi ,naho RUD URUNANA kuva aho Gen.Jean Michel apfiriye uyu mutwe ukaba usigaranye abarwanyi batarenga 80 kandi ukaba nawo wibera mu bikorwa by’ubusahuzi n’ubwicanyi bityo iyi mitwe gukomeza kuyifasha bikaba byatera ingorane.
Ku ruhande rwa FDLR ho ikipe ya Gen.Byiringiro,Gen.Omega nabandi basaza bari kumwe CMI isanga aria bantu b’abahezanguni bamunzwe n’amacakubiri kandi hakenewe opozisiyo amoko yose yibonamo,ikindi nuko CMI isanga komite ya FDLR yose inaniwe ari abasaza gusa bageze mu kigero cy’imyaka 80,bakaba barahaye inshingano Maj.Bizabishaka gutegura Col.Ruhinda akaba ariwe uhabwa inshingano zo kuyobora FDLR ivuguruye bariya basaza kimwe n’abandi babashigikiye bakagumana igice cyabo,CMI kandi yemereye FDLR igice cya Col.Ruhinda ishyamba rya Pariki ya Rwindi kugira ngo azabe yubakirwa ubushobozi.
Col Ruhinda amazina ye y’ukuri yitwa Ruvugayimikore ,yavutse mu mwaka wa 1971 avukira mu cyahoze ari Komini Karago,Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Murenge wa Karago,Akarere ka Nyabihu,Inatara y’uburengerazuba yinjiye muri Mutarama 1993,ubwo ingabo za EX far zahungaga zijya muri Zayire Col.Ruvugayimikore yari umunyeshuri mu ishuri rikuru ry’aba ofosiye ESM yahunze afite ipeti rya Ajida eleve(bivuze Ajida w’Umunyeshuri),yaje gukomereza amasomo mu nkambi ya Panzi,muri Kivu y’amajyepfo nyuma akomereza mu nkambi ya Mugunga aho yaje kurangiza afite ipeti rya Su Liyeton,ahagana mu mwaka wa 1996 Ruvugayimukore yinjiye mu gucengezi kugeza ubu akaba ariwe Muyobozi w’umutwe udasanzwe wa CRAP(Commando de Recherche et d’Action dans la Profondeur)wa FDLR.
Mwizerwa Ally