Philemon Mateke Minisitiri ushinzwe ubutwererane mu karere mu gihugu cya Uganda niwe wahawe kuba umuhuza w’impande zitavuga rumwe hagati y’umutwe urwanya leta y’u Rwanda wa Kayumba Nyamwasa( RNC) ndetse n’umutwe ushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda ( CMI).
Amakuru aturuka imbere mu buyobozi bwa Uganda aravuga ko Philemon Mateke Minisitiri ushinzwe ubutwererane mu karere mu gihugu cya Uganda niwe wahawe kuba umuhuza w’impande zitavugana rumwe hagati y’umutwe urwanya leta y’u Rwanda wa Kayumba Nyamwasa(RNC ) n’agatsiko kamwigometseho karimo Major Micombero, umuryango wa Ben Rutabana , Jean Paul Turayishyimiye na Lea Karegeya ndetse n’ushinzwe ubutasi mu CMI cya Uganda Brig.Abel Kandiho.
Ni nyuma y’amabaruwa menshi umuryango wa Rutabana umaze iminsi wandika utabaza aho kuya 13 ukwakira dore ko umaze iminsi wandika ugashyiramo n’ubuyobozi bwa Uganda ko nabwo bwamufasha kubona umugabo we aho yaba yararengeye
Mu kiganiro yagiranye na BBC Madame Kibibi Rutabana Dianne yameza ko yandikiye Umuyobozi wa CMI Gen.Abel Kandiho abicishije muri Ambasade y’Igihugu cy’Ubufaransa cyane Ben Rutabana ari Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Abafaransa
Amakuru dukeshya bamwe mu banyarwanda babarizwamuri RNC,begereye Rwandatribune.com ,badutangarije ko iki gikorwa cyasizwe mu maboko ya Filemo Mateke ntacyo azageraho kuko ibintu byamaze gushwanyuka ati:maze imyaka myinshi ntanga imisanzu n’abandi nuko ariko ikibabaje aho kugirango dufashe Ihuriro ryaje twasanze yose yaragiye ku mufuka wa Kayumba n’umuryango we,ari nacyo Ben Rutabana yarwanyaga ati:Minista Mateke icyo yadufasha no gukura Kaumba mu buyobozi bwa RNC,kuko na Gervais Cyondo atiguhahamo n’Umuyobozi w’icyitiriro.
Umutwe wa RNC wa KAYUMBA NYAMWASA kuva washingwa wagiye urangwa n’amacakubiri aho wari utamaze kabiri hahise havamo igice kirigomeka hashingwa NEW RNC ya Dr.Major ltd Theogene Rudasingwa,muri 2017 hahise hashingwa RRM ya Sankara ufungiwe mu Rwanda ndetse n’ingabo bari bashinze zicikamo kabiri havamo igisilikare cya Koloneri Kanyemera n’igice cya Maj ltd.Habibu Mudasiru urikuburanishwa n’ubutabera bw’uRwanda abo bose bashinja Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwari gusenya Ihuriro.
Aho bashyaka kuritwara mu kwaha kwaryo ndetse no gusesagura umutungo w’ihuriro aho 80% by’imisanzu biherera mu gutunga Kayumba Nyamwasa no kwinezeze n’Umuryango we.
Mwizerwa Ally