Abaturage bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane mugace ka Nyiragongo babwiye ingabo za Leta FARDC ziyemeje gufatanya n’inyeshyamba zitandukanye ndetse bakaziha n’ibikoresho bati “ uhishira umurozi akakumaraho urubyaro”, ndetse hari n’abavuze ko intare wiyororeye ariyo ikwicisha isari”.
Aya magambo yose yavuzwe nyuma y’urugamba rwahanganishije inyeshyamba za Mai Mai n’ingabo za Leta, ubwo inyeshyamba za Nyatura zajyanwaga muri Gereza kubera amakosa bari bakoze ariko bagera aho gereza ya Munzenze yubatse, bagahita bahindukirana abari babashoreye bakabaka imbunda bakabarasa, ndetse 2 muri bo bagahita bahasiga ubuzima.
Ntibyaciriye aho kuko nk’uko mwabimenyeshejwe munkuru yatambutse mbere kuri Rwandatribune, inyeshyamba zahise zikora ku mbunda zabo zitangira guhangana n’ingabo za Leta, mu gihe izi nyeshyamba arizo FARDC yifashishaga iri gutera M23 ndetse abaturage bo mu bwoko bw’abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda bagatangaza ko zo nyeshyamba arizo bashyira imbere mubaza kubahohotera ariko bashyigikiwe n’ingabo za Leta.
Abaturage bavuga ko izi nyeshyamba za Mai Mai hamwe na Nyatura bari babarembeje kuko nk’abo mubice bya Masisi bo bavuga ko iyo hataza guhinguka inyeshyamba za M23 ntawe uba akigira itungo na rimwe kuko izi nyeshyamba zazaga zikayiba, wavuga zigasiga zikwirengeje.
Bakomeza bagira bati burya intare si intama iyo uyoroye iwawe igasonza ihera ku rubyaro rwawe ndetse nawe ikaza kukwikuza, bongeye ho ko kuba izi nyeshyamba zahindukiranye ba Sebuja ari nka kwakundi uhishira umurozi akakumaraho urubyaro.
Usibye iyi ntambara yahuje izi nyeshyamba na FARDC kandi umwuka uracyari mubi hagati y’izi ngabo za Leta na M23 banakozanijeho ku munsi w’ejo mu gace ka Kibumba, bikaza no kurangira M23 ibasubije inyuma kuburyo bugaragara nk’uko bitangazwa n’aba basirikare.
Umuhoza Yves