Ibitaro bya Ntamugenga byaba byaruzuye birarengerwa n’abarwayi batazwi mu gihe imirwano yabaga ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC.
Nkuko Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Rutshuru ibitangaza ivuga ko ingabo za Leta arizo zabanje gutangiza ibitero ku mutwe wa M23 ushaka kongera kwigarurira umujyi wa Bunagana nyuma yaho umutwe wa M23 uhagurutse ukirwanaho benshi mu ngabo za Leta zafashe iya mbere mu guhunga zita agace ka Ntamugenga,abandi babuze uko babigenza biyambura imyambaro ya gisilikare bigira abarwayi.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune yageze Ntamugenga ivuga ko muri iki gihe harwariyemo inkomere zirenga 30 harimo abasirikare ba leta ndetse n’abasivili basanzwe bakomerekeye muri iyi mirwano.Kugeza ubu ibitaro bya Ntamugenga birinzwe n’umutwe wa M23.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko mu karere ka Rutshuru hamaze kugera abasirikare barenga 2000 biyongera kubari bahasanzwe bakaba baje gutera ingabo mu bitugu abasirikare basanzwe bahari.
Ifatwa rya Ntamugenga ryagize ingaruka zikomeye ku mujyi wa Goma kuberako ibiribwa byinshi biva Ntamugenga na Bweza bidashobora kugera mu mujyi wa Goma.
Mwizerwa Ally