Guhera Tariki ya 9 Werurwe 2023, itsinda rigizwe n’abahagarariye Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, riri muri DRC mu rwego rwo gusuzuma uko umutekano wifashe mu burasirazuba bw’iki gihugu no gusuzuma manda ya MONUSCO nk’uko itagenywa n’umwanzuro nimero 2666.
Nicola de Riviere uhagarariye Ubufaransa mu Kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi akigera muri DRC, yavuze ko kugirango intambara zihagarare mu burasirazuba bwa DRC ,imitwe yose irimo n’iyabanyamahanga igomba kubanza gushyira intwaro hasi igaharika ibikorwa byayo mu Burasirauba bw’iki gihugu ,ndetse ikayoboka ibiganiro bya Poitiki.
Yagize ati:”Twifuza ko imirwano ihagarara, ariko imitwe yose yitwaje intwaro irimo n’iyabanyamhanga igomba kubanza gushyira intwaro hasi, ikayoboka ibiganiro bya politiki. Turi hano kugirango dusuzume uko ibintu bihagaze. Kandi ndakeka mu minsi mike turaza kubagezaho imyanzuro kuri iki kibazo. (https://ctlsites.uga.edu/) ”
Yakomeje avuga ko mu Burasirazuba bwa DRC, hari imitwe myinshi yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage,gusahura umutungo kamere n’ibindi bikorwa by’urugomo byatumye ubuzima bw’Abaturage bujya mu kagaga.
Nicola Riviere ,yongeye ho ko iyi mitwe yose yitwaje intawro ariyo nyirabayazana w’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC bityo ko yose uko yakabaye igomba gushyira intwaro hasi.
Ibi ariko siko Abashyigikiye Ubutegetsi muri DRC babibona, kuko ku munsi wejo basabye izi ntumwa gufatira u Rwanda na M23 ibihano mpuzamahanga, ngo kuko barenze ku myanzuro ya Luanda na Nairobi n’indi iheruka gufatirwa mu nama ya AU kuwa 17 Gashyantare 2023 ,isaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice yigaruriye nk’uko byari byitezwe kuwa 7 Werurwe 2023.
Bakomeza bavuga ko aho guhagarika imirwano kuri uwo munsi ,M23 ibifashijwemo n’u Rwanda yarushijeho gukaza imirwano no kwigarurira ibindi bice muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, ndetse ko ibihano ku Rwanda na M23 aribwo buryo bwonyine bwatuma imirwano ihagarara.
Izi ntumwa ziri i Kinshasa guhera tariki ya 9 Werurwe 2023, aho ziri mu biganiro n’Abategetsi b’iki gihugu barimo Perezida Feix Tshisekedi, Minisitiri w’intebe n’abandi bagize Guverinoma, Umuyobozi w’Intekonshingamategeko na Sena . abahagarariye Sosiyete Sivile, abadiporomate, MONUSCO n’abandi bahagarariye ONU muri DRC.
Nyuma ya Kinshasa , biteganyijwe ko kuri uyu wa 11 Werurwe 2023 iri tsinda riza kugera mu mjyi wa Goma mu r ahari impunzi nyinshi zahunze imirwano ihanganishije FARDC na M23.