Kuva mu rukerera rwo kuri uyu Gatatu, igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) cyongeye kugaba ibitero by’indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zongeye kurasa ibisasu ku birindiro bya M23 mu duce twa Nyundo na Kamahoro.
Iyi mirwano iri kubera muri Teritwari ya Nyiragongo, Lokarite ya Kanyarucinya na Kanyamahoro muri 15km winjira mu mujyi wa Goma.
Umunyamakuru wacu uri Goma avuga ko kuri uyu wa Gatatu kuva mu gitondo indege zasutse ibisasu ku musozi wa Nyundo bigamije gukumira umutwe wa M23 kutinjira mu mujyi wa Goma.
Amakuru avuga ko indege za Sukhoi-25 ari zo zifashishijwe muri iyi mirwano.
Umwe mu baturage batuye hafi ya Nyundo yabwiye Rwandatribune ko ibisasu bimaze guterwa muri kariya gace birenga mirongo itanu, gusa nta muntu kirica cyangwa ngo gikomeretse.
Ubwo twandikaga iyi nkuru biravugwa ko ingabo zoherejwe kurinda agace ka Kanyamahoro zataye ibirindiro zihungira mu bice bya Mugunga.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM