Umutwe wa M23 ukomeje gutangaza ko n’ubwo FARDC iri kwifashisha indege z’intambara iheruka kugura mu Burusiya mu kuyigabaho ibitero, ntacyo biraza guhindura ku miterere y’urugamba M23 yiyemeje kurwana.
Maj Willy Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 8 nUgushyingo 2022 ,yavuze ko ubwo Goriyati w’umufilisitiya yajyaga kurwana n’Abisiraheri, ntawacyekaga ko agasore k’ agahungu kakiri gato kitwa Dawidi ko mu bwoko bw’Abasiraheri, ariko kari guhangamura icyo gihangange cyari cyarazengereje ubwoko bwa Isiraheli.
Ibi Maj Willy Ngoma, yabitangaje ubwo yabazwa ga uko M23 yiteguye guhangana n’ibitero bikaze by’indege z’ intamabara FARDC iheruka kugura mu Burusiya, yatangije ku mutwe wa M23 guhera ejo kuwa 7 Ugushyingo 2022.
Yagize ati:” Nibyo FARDC yazanye indege iheruka kugura mu Burusiya, nizo iri gukoresha igaba ibitero ku birindiro byacu ikarasa no kubaturage. Ariko ndagirango mbabwire ko nk’uko Dawidi yishe Goliyati niko turaza kugenza FARDC . turaza kwirwanaho dukoresheje ubushobozi dufite kandi mu gihe gito biraza gutangaza Isi yose.”
Maj Willy Ngoma, yongeye ho ko n’ubwo FARDC yatangiye kwifashisha imbaraga z’umurengera, nta CM n’imwe z’ubutaka umutwe wa M23 wigaruriye uzemera gutakaza.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com