Mu nkuru yacu y’ubushize twababwiye ko nyuma y’uko urugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka 1994 rurangiye, abari abasirikare ba Guverinoma ya Habyarimana[Inzirabwoba](FAR) , Impuzamugambi n’Interahamwe bahuze berekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaire icyo gihe.
Inzirabwoba , Impuzamugambi n’Interahamwe zimaze kugera mu burasirazuba bwa Congo, zihurije hamwe, hatangira gutangwa imyitozo ya gisirikare ku bari batarayihawe ari nako bagenda binjira mu nkambi zari hirya no hino mu burasirazuba bwa Congo bashakamo abarwanyi.
Nyuma yo kwikusanya no gufata imyitozo ya gisirikare, hashinzwe icyitwa Armée pour la Libération du Rwanda,ALIR ihabwa kuyoborwa na Col Mugemanyi na Col Nkundiye.
ALIR yaje kugaba ibitero mu bice byo mu burengerazuba no mu majyaruguru y’u Rwanda(Ibitero by’Abacengezi).
Nyuma yo kugerageza ibitero ku Rwanda guhera mu mwaka 1996 kugeza mu mwaka 1999, ALIR yabonye ko bidashoboka aho abari abayobozi bakuru buyumutwe bari bamaze kwicwa ningabo za APR,maze bidatinze uwari Maj Rwarakabije wari usigaye ari umuyobozi wuyumutwe wa ALIR ,yaje no gutahuka mu Rwanda mu myaka yakurikiyeho ya 2003 afite ipeti rya Gen Maj.
Mu mwaka 2001 ALIR yari yariyemeje gutaha ku buryo bw’Imbaraga nyuma yaje guhindura izina yitwaga Forces démocratiques de libération du Rwanda, FDLR mu2002.
Mu Guhindura Izina FDLR yari mu mugambi wo gushaka uko yaganira na Guverinoma y’u Rwanda mu buryo bwa Politiki kuko byari bimaze kwigaragaza ko ibyari inzira z’urugamba bahisemo bitagishobotse.
Uko FDLR yaje gucikamo ibice bikayibera intandaro ry’irimbuka mu buryo butaziguye
Ivuka rya RUD Urunana
RUD Urunana ni umutwe washinzwe muri Nzeri 2005 biturutse ku ivangura rishingiye ku irondakarere (Kiga na Nduga) ariko abayobozi ba politiki ku ikubitiro bari cyane mu mahanga akaba ariho yatandukaniraga na FDLR.
Abayobozi ba Politiki bari Jean Marie Vianney wari Perezida naho Umunyamabanga Nshingabikorwa akaba Felicien Kanyamibwa. Mu bandi bari mu buyobozi bwa Politiki harimo na Major Emmanuel Munyaruguru uba mu gihugu cya Norvege.
Ingabo za RUD Urunana ku ikubitiro zari ziyobowe na Brig Gen Jean Damascene Ndibabaje Alias Musare. Bivugwa ko Musare yatonganye na Mudacumura, akamwaka Brigade yari ayoboye undi akivumbura agahita ahindura abasirikari yari ayoboye abashyira mu mutwe mushya wa RUD Urunana. Mu kwezi kwa Kamena 2006, Mudacumura yamugabyeho ibitero undi yihagararaho.
Brig Gen Musare yishwe tariki ya 8 Gashyantare 2016 mu bitero byagabwe n’abarwanyi ba Mai Mai. Umwe mu barwanyi ba RUD Urunana warokotse iki gitero cyahitanye Musare yagize ati “Imirwano ikarishye yatangiriye mu birindiro bya Generali byari ahitwa Mashuta Gurupoma Ikobo,abivamo ajya ku gasozi ajya ahamagariraho agiye gusaba ubufasha abandi basirikare maze asanga yatezwe igico n’abarwanyi ba Maï-Maï ya Guidon bahita bamurasa n’umusirikare umurinda bitaba Imana.” Tubibutse ko Brig Gen Musare yapfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda, FPR yaratsinzwe.
Uwasimbuye Brig Gen Musare ni Gen Musabyimana Juvenal Alias Afrika Jean Michel nawe akaba yarishwe n’ingabo za Kongo FARDC tariki ya 9 Ugushyingo 2019. Yiciwe ahitwa Makoka, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru ibirometero bitatu hafi n’umupaka wa Uganda, yicanwa n’abasirikare 4 mu bari bamurinze
Mu kwezi kwa munani uyu mwaka uwari wasimbuye Gen Afrika ariwe Col Cyprien Mpiranya nawe yarishwe ubwo hari tariki ya 29 Kanama 2020 nawe yicirwa ku mupaka na Uganda. Col Mpiranya, wari uzwi nka Kagoma yahunze u Rwanda afite ipeti rya Serija aho yahise yinjira mu mitwe yabanjirije FDLR nka ALIR nindi nyuma yinjira muri RUD Urunana yaje kuyobora kugeza yishwe.
Muri 2005, RUD Urunana yaje kwihuza nundi mutwe witwaga RPR-Inkeragutabara wari ugizwe na bamwe mu babaye mu gisirikari cya APR bagakora amakosa bagahungira muri Uganda.
Nyuma yuko Col Mpiranya yishwe, yasimbuwe na Col Emmanuel Rugema. Amakuru yahamijwe (kuberako umurambo we wabonetse) uyu munsi ariko akaba yari amaze iminsi ibiri acicikana nuko Col Rugema yishwe na bagenzi be nyuma yo kugira amakimbirane mu buyobozi bwuwo mutwe w’iterabwoba .
Col Rugema Emmanuel yishwe ku kagambane yakorewe na bagenzi be Col Fayida afatanyije na Cpt Gavana,barwaniraga intebe y’ubuyobozi.
Umutwe wa RUD Urunana wamenyekanye mu Rwanda cyane ubwo wagabaga igitero mu Kinigi kigahitana abaturage b’inzirakarengene 14mu mpera z’u Mwaka 2019.
RUD Urunana ifite ibirindiro bikuru I Rutshuru muri Kivu ya Ruguru , ninabyo bituma ihungabanya umutekano iturutse mu mayaruguru y’igihugu [Pariki y’Iburunga]
Ivuka rya CNRD-FLN
Tariki 31 Gicurasi 2016 nibwo uwari Col mu gisirikare cya FDLR , Col Wilson Irategeka yatangaje ko we n’ingabo ayoboye biyomoye ku mutwe wa FDLR nyuma yo kutumvikana na Lt Gen Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor na Gen Maj Theoneste Mudacumura wayoboraga igisirikare cy’uyu mutwe kizwi nka FDLR FOCA. Iki gihe Irategeka yahise ashinga icyitwa Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie, CNRD-UBWIYUNGE) . CNRD Ubwiyunge yashinzwe nk’Ishyaka ryiganjemo abahoze mu gisirikare cya FDLR yaje gushinga umutwe w’Ingabo wiswe Force dela Liberation du Rwanda(FLN).
Kugeza ubu igisirikare cya FLN kiyoborwa na Lt Gen Habimana Hamada wungirijwe na Hakizimana Antoine alis JEVA . Ikizwi kuri aba bagabo bombi ni uko bahora bategana imitego, uheruka ukaba ari uwo Gen Hamada yaguye mu gico cyatezwe na mugenzi we Jeva wari watumye inkoramutima ye Col Rugira mu gace ka Itombwe muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo.
Iki gitero cyaje gufata ubusa nyuma yo gusanga abarinzi ba Gen Hamada bahagaze neza, bakarasana n’aba barwanyi bari barangajwe imbere na Col Rugira wanahise ahungira muri Zambia.
Ibirindiro bikuru bya FLN biba muri Kivu y’Amayepfo. Gusa ifite ibindi birindiro mu shyamba rya Kibira ryo mu Burundi aho ihora igerageza gukandagira ku butaka bw’u Rwanda nyamara RDF ikaba yarababereye ibamba.
Ishingwa ry’umutwe wa FPP mu kigare cyo gufatanya n’indi mitwe ikorera muri Congo Kinshasa
Umutwe wa FPP Abajyarugamba ukuriwe na Col.Dan Simplice washinzwe ahagana muri 2005,na Majoro Sangano Musuhuke(alias Soke ),wigumuye kuri FDLR afite ipeti rya Serija nyuma uyu Sangano yaje kwicwa n’ingabo za M23,uyu mutwe waje guhindura izina wiyita FPP(force pour la protection du peuple)nyuma y’ubufatanye bw’ishyaka ISANGANO ARRDC rya Jean Marie Vianney Minani,bigakora umutwe umwe rukumbi ,aho Jean Marie Vianney Minani yagizwe Perezida ku rwego rwa politiki,naho Col.Dan Simplice agirwa Umukuru w’igisilikare naho Cpt Mayanga agirwa Umuvugizi w’ingabo.
Uyu mutwe ahanini 60% ugizwe n’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu naho abasigaye akaba ari abanyarwanda,FPP ishinjwa ubusahuzi,gufata ku ngufu abagore,ubwicanyi ndetse no gukoresha abaturage imirimo y’agahato.
Umutwe wa FPP, wavutse ari agace gato ka FDLR. Bivugwa ko uyu mutwe wiyomoye kuri FDLR ugamije gushyira hamwe n’umutwe wa NDC wa Gen Kabido mu rwego rwo kwikorera ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, amafaranga adahawe ubuyobozi bukuru bwa FDLR.
Nta makuru menshi avuga kuri uyu mutwe ahari ,gusa ikizwi ni uko ugizwe n’abanyarwanda(abahoze mu mutwe wa FDLR) n’abakongomani bagamije kwikorera ubushabitsi bw’amabuye y’agaciro.