Ibitero byakozwe n’ihuriro ryiyise Wazalendo n’ubufasha bahawe n’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zikomoka mu gihugu cy’u Burundi bikagabwa ku Bagogwe ba Kilorerwe na Nturo byari byarateguwe neza k’uburyo bifashishije ibyitso byafashije Wazalendo kwibasira abo bazi neza.
Buri wese nzi neza ko ategereje kumenya uko byagenze dore ko byari igikorwa cya Kinyamaswa. Iki gitero cya Nturo na Kilorirwe byari bifite abahunde b’abamotari bari ingenza. Aba bamotari bari bamaze igihe bagenzura neza aho abagogwe batuye, imitungo yabo n’aho iherereye, kugirango babe ariho bahera mu bitero.
Muri abo ba Motari hari uwitwa Patrice ukomoka hafi ya Kabati I Makombo, akaba ari Umuhunde, yakunze kuyobora ababanje kuza baje kwiba inka, bakazishorera ku manywa y’ihangu abashumba bagasiga babishe, inka zibagoye bagasiga bazishe bazirashe cyangwa bazitemaguye.
Igitangaje kandi cyanababaje abantu ndetse bigakwirakwira hirya no hino, mu bihe byo gutwika Kilorerwe bikozwe na Gen Mutayomba na Nturo bikozwe na Col Nyeganyega, Abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bahungiye kuri EAC ingabo zikomoka mu Burundi, Aba basirikare barabirukana bababwira ko ntamwanya wabo uhari, bababwira ko bagomba gusanga bene wabo mu Bwiza.
Aba basirikare babajije aba baturage icyo bari guhunga babasuza ko ari Nyatura na FDLR/FOCA, hanyuma izi ngabo z’I Burundi zibasubiza ko nta Nyatura na FDLR bahari bati “ ni musubire mu ngo zanyu ntacyo muba.”
Icyakora ngo hari abakiriwe bitewe n’uko bari bene wabo w’Abanyatura, ariko nabo basabwe kujya gusahura cyakora barabyanga, ahubwo basaba ko babaherekeza kujya kuzana ibintu byabo n’iby’Abaturanyi babo bari bakomeje guhunga, ku bw’ibyago basanga Abazalendo batangiye gusahura no gusakambura amazu yabo, amabati bakayakorera abagore n’abana bakajyana iwabo.
Ibi byose biragaragaza imyiteguro ihambaye yateguranywe ubugome bigizwemo uruhare n’ingabo z’u Burundi hamwe n’Abawazalendo.
Ubu bukana kandi bukagaragaza ko ubu bwicanyi niba budahagurukiwe buzavamo ubwicanyi ndenga kamere bushobora gukorerwa abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Congo.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com