Umutwe wa M23 uheruka kuburizamo umugambi wa Leta ya DRC wiswe “Plan B” wari ugamije kuyambura umujyi wa Bunagana n’utundi duce wigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru mu kwezi kwa Kamena 2022.
Kuwa 22 Kanama 2022 aganira n’itangazamakuru ku kibazo cya M23 ,Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya DRC akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, yareruye avuga ko Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,buri gutegura ikiswe “Plan B”,mu rwego rwo kwambura umutwe wa M23 umujyi wa Bunagana n’utundi duce twose wigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Icyo gihe yagize ati:” N’ubwo dutegereje gahunda zavuye mu biganiro bya Nairobi na Luanda kandi dukeka ko zishobora kuzatanga umusaruro, mu gihe bidakunze turi gutegura ‘’Plan B’’ cyangwa se andi mayeri tuzakoresha tukabasha kongera kwigarurira umujyi wa Bunagana no kwisubiza ibindi bice byose bigenzurwa na M23 muri Teritwari ya Rutshuru. Ibyo tuzabikora vuba tutitaye ku giciro bizadusaba”
Amakuru aturuka muri DRC, yemeza ko icyiswe Plan B yari gahunda ya FARDC yo kubanza kwisuganya no gukusanya intwaro zikomeye harimo n’inshyashya zagomba kugurwa ,mu rwego rwo gutegura ibitero simusiga ku mutwe wa M23 bigamije kuyambura Bunagana no kuyirukana ku butaka bwa DRC ,nyuma yaho uyu mutwe wari umaze kugaragaza imbaraga zidasanzwe .
Aya makuru akomeza avuga ko ikindi FARDC yagombaga gukora, ari ugukusanya abarwanyi benshi baturutse mu mitwe y’inyeshyamba nka FDLR, Mai Mai Nyatura n’iyindi itandukanye ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, kugirango ibafashe kwambura M23 umujyi wa Bunagana no kuyitsinsura ku butaka bwa DRC.
Iki gitero ,ngo cyagombaga kuba kiremereye cyane hifashishijwe abasirikare benshi n’intwaro nyinshi zikomeye, k’uburyo Ubutegetsi bwa DRC bwari bwizeye ko nta kabuza, M23 izahita yamburwa Bunagana ndetse ikirukanwa ku butaka bwa DRC nk’uko byagenze mu 2013.
M23 yaje kumenya ko FARDC iri gutegura igitero simusiga yifishishije intwaro zikomeye kandi nyinshi n’abarwanyi benshi bo mu mutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura, bituma nayo itangira gukaza ibirindiro byayo mu duce twa Bunagana, Canzu, Kabindi, Runyoni,Chengerero n’ahandi hari mu bugenzuzi bwayo, mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibyo bitero FARDC yarimo itegura kuyigabaho aribyo Ubutegetsi bwa DRC bwise” Plan B”.
M23 kandi, yakomeje kwakira abarwanyi benshi bashya bayiyungaho by’umwihariko urubyiruko rw’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda baturutse mu duce twa Masisi, Rutshuru , Kivu y’Amajyefo…. n’abandi baturutse hanze ya DRC bamaze igihe mu buhungiro mu bihugu bitandukanye byo mu karere k’ibiyaga bigarira ,bituma irushaho kwiyubaka no kongera umubare w’abarwanyi bayo .
Kuwa 19 Ukwakira 2022 nk’uko Plan B yari yateguwe, FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai n’intwaro nyinshi kandi zikomeye, bagabye igitero gikomeye ku birindiro bya M23 bagamije kuyisubiza inyuma no kuyambura bidasubirwaho uduce twose yigeruriye muri Kamena 2022,by’umwihariko umujyi wa Bunagana kugirango ubugenzuzi bw’umupaka uhuza DRC na Uganda bwongere busubire mu maboko ya Leta.
Amakuru yo kwizerwa dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Rutshuru , avuga FARDC yaje gutungurwa bikomeye, n’uburyo M23 yari yiteguye bihagije ahubwo akaba ariyo ibahindukirana ikabasha kubasubiza inyuma ndetse akanabambura n’ibindi bice byinshi bari basigaranye muri teritwari ya Rutshuru ,harimo n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo gikomeye mu Burasirazuba bwa DRC ibintu batari biteze na busa.
M23 kandi yabashije kwambura FARDC intwaro nyinshi kandi zikomeye n’abasirikare bayo benshi ibafata mpiri abandi bahitamo kwiyambura impuzankano za gisirikare bagahunga urugamba kubera igitutu cya M23.
Ubu M23 aho gusubira inyuma nk’uko byari biteganyijwe muri “Plan B” y’Ubutegetsi bwa DRC, irarushaho kwigarurira ibice byinshi, ndetse Teritwari ya Rutshuru hafi ya yose ikaba iri kugenzurwa n’uyu mutwe.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
(Ultram)