Umugore witwa Salukombo Faruda Mamisa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kubisaba Perezida Paul Kagame, yari agiye kugirirwa nabi n’Abanyekongo ubwo yambukaga umupaka ataha mu Rwanda, bamwita ko ari umugambanyi, ariko Imana ikinga akaboko.
Hari muri 2019 ubwo uyu mubyeyi w’umunyekongo witwa Salukombo Faruda Mamisa, yasabaga Perezida Paul Kagame wari wasuye akarere ka Rubavu, ko yakoroherezwa kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Icyo gihe Perezida Kagame yamubwiye ko ikibazo cye gikwiye gukemurwa, niba ashaka n’ubwenegihugu akabuhabwa.
Tariki 13 Ukwakira 2020, uyu Munyekongokazi yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu muhango wayobowe n’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert ari kumwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Salukombo Faruda Mamisa nyuma yo guhabwa ubwenegihugu yashimiye Perezida wa Repubulika ku bw’isezerano yamuhaye risohoye,yizeza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu.
Gusa muri iki gihe hari umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Salukombo Faruda Mamisa yari agiye kugirirwa nabi n’abashinzwe abinjira n’abasohoka bo ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yavaga muri iki Gihugu atashye mu Rwanda.
Aganira na Rwandatribune, Salukombo Faruda Mamisa yagize ati “bari bagiye kunyica nuko ndwana na bo, nari ndi kumwe n’inshuti yanjye twembi turwana tugana ku ruhande rw’u Rwanda dusanga Abapolisi b’u Rwanda ariko ibyangombwa babisigaranye.”
RWANDATRIBUNE.COM