Ubutegeti bwa Ukraine bwatangaje ko bugiye gutangira kugaba ibitero ku gace ka Crimea gaherereye mu Nyanja y’Umukara kigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya mu mwaka wa 2014.
Volodymyr Havrylov, Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Ukraine, yavuze ko ibi bizagerwaho bibanda ku kugaba ibitero ku birindiro by’amato y’ingabo z’u Burusiya biri mu Nyanja y’umukara bakoresheje intwaro zikomeye zirasa kure baheruka guhabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’uburengerazuba biri mu muryango wa NATO.
Yakomeje avuga ko Ingabo za Ukraine zari zitegereje intwaro zikomeye kugira ngo zibashe gutangiza ibi bitero bigamije kwisubiza Cremea ndetse ko zanabanje kubaka uburyo bw’ubwirinzi mu ntambara zirwanirwa mu mazi.
Akomeza avuga ko amato y’intambara y’u Burusiya akunze gukoreshwa mu kurasira kure ibikorwa remezo by’ingabo za Ukraine mu Majyepfo y’icyo gihugu bukoresheje misile zo mu Bwoko bwa “Cruise” ibintu avuga ko byabakomye mu nkokora cyane mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya.
Yagize ati “Tubangamiwe cyane na za Misile ziraswa buri kanya n’amato y’Intambara y’u Burusiya aherereye mu Nyanja Y’Umukara ikora ku gace ka Crimea twambuwe n’u Burusiya mu 2014. Mu gihe turi kobona ibikoresho bya Gisirikare biteye imbere mu ikoranabuhanga tugomba gukuruho izi mbogamizi. Twiteguye kubarasaho aho bari hose muri Crimea no mu nyanja y’Umukara. Vuba aha cyangwa ejo tuzaba dufite ubwo bushobozi.”
Yarangije avuga ko kugaba ibyo bitero ku birindiro by’Abarusiya biri mu Nyanja y’umukara bizatuma Ukraine ibasha kwisubiza agace ka Crimea.
Crimea ni agace k’ingenzi cyane ku Burusiya kuko ariho hari ibirindiro bikomeye by’amato y’intambara y’u Burusiya ari kwifashiswa muri iyi ntambara.
Dmitry Medved wahoze ari Perezida w’u Burusiya yasubije ko nihagira ugaba ibitero kuri Crimea azahabwa igisubizo cyihuse ndetse kiremereye cyane n’igisirkare cy’u Burusiya kuko bigereranywa no kugaba ibitero ku butaka bw’u Burusiya
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM