Igitero cy’Uburusiya giherutse kugabwa muri Ukraine kigahitana abasirikare benshi mu ngabo za Ukraine cyatumye iki gihugu cyongera guhaguruka kirahagarara ndetse batangaza ko bagomba gukora iyo bwabaga bakihimura ku Burusiya.
Iki gitero cyaguyemo abasirikare barenga 20 bafatwaga nk’intwari cyagabwe hifashishijwe ibisasu bya Misile, bituma Ukraine yongera gusaba abasirikare bayo gukaza umurego kugira ngo bihimure ku Burusiya.
Ibi kandi byagarutsweho n’abakuru b’igisirikare cya Ukraine ubwo batangazaga ko ubu bari ku gitutu gikomeye nyuma y’igitero cya misire Uburusiya buherutse kubagabaho kigahitana kandi kigakomeretsa benshi.
Nk’uko BBC ibivuga ngo abasirikare ba UKraine barenga 20 biciwe ku mirongo y’imbere yahabera urugamba mu majyepfo ya Ukraine.
Igisirikare cya Ukraine nti kiratangaza umubare w’abasirikare baguye muri icyo gitero cyiswe ‘akaga’. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky we yavuze ko ibyabaye byashoboraga kwirindwa, cyakora ntiyatangaje impamvu batabikoze.
Iyi ntambara yashegeshe iki gihugu cya Ukraine k’uburyo ababikurikiranira hafi bavuga ko kugira ngo yongere kwiyubaka byasaba imyaka irenga 50 kugira ngo bongere kugera aho bari bageze.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com