Minisiteri y’ubutabera mu gihugu cy’u Burusiya yashize Perezida Volodymyr Zelensky wa ku rutonde rw’abayobozi ba Ukraine bashakishwa n’ubutabera.
Nk’uko biri mu nyandiko za Minisitiri, Perezida Zelensky akurikirane hashingiwe ku mategeko mpanabyaha, ariko batagaragaza ayariyo.
Ikinyamakuru RIA Novosti cyegamiye k’ubutegetsi bwa Leta kivuga ko na Petro Poroshenko nawe wahoze ari umukuru w’igihugu cya Ukraine yashizwe kuru uru rutonde.
Vuba aha, ubutegetsi bw’Uburusiya bari bamaze gutegura urutonde rw’abategetsi n’abanyaporitike ba Ukraine bakurikiranwe n’ubutabera.
Ibinyamakuru byatangaje ko amazina y’uwahoze ari Minisitiri w’ikigega cya leta wa Ukraine Aleksandr Shlapak, n’uwahoze ayoboye Banki Nkuru ya Ukraine Stepan Kubiv, hamwe kandi n’uwahoze ayoboye inama nkuru y’igihugu ishinzwe umutekano wa Ukraine Alexander Litvinenko ko nabo bari bamaze gushirwa kuri uru rutonde.
Kuri uru rutonde kandi, Alexander Pavlyuk, umukuru w’igisirikare cya Ukraine kirwanira ku butaka na we yashizwe kuri uru rutonde, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru by’Uburusiya.
Abategetsi b’Uburusiya ntibasobanura neza ingingo bisunze mu mategeko mpanabyaha mu gukurikirana aba bategetsi, Gusa Reta ya Ukraine ivuga ko ibi ntacyo bivuze kandi ko byerekana ko abategetsi b’Uburusiya barimo barata umwanya wa bo ku busa gusa.
Mw’itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ububanyi na mahanga muri Ukraine, Leta ya Ukraine ivuga ko amakuru atangwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bw’Uburusiya avuga ko gukurikirana Perezida Volodymyr Zelenskyi ari “Icyemezo cy’uko Uburusiya bwabuze icyo bufata n’icyo bureka” kandi ko ari “amagambo ya Poropagande kubera bwabuze ibindi bavuga kugira ngo abanyagihugu babatahure”.
Ni mu gihe Urukiko mpuzamaganga mpanabyaha mu kezi kwa 3 umwaka wa 2023 rwasohoye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin ku byaha by’ Intambara ashinjwa, mu ntambara yatangije kuri Ukraine muri Gashyantare, 2022.
Mw’iri tangazo ry’ubushikiranganji bujejwe imigenderanire bwa Ukraine, reta ivuga ko uru rutonde ataco ruhindura kuri iyi ngingo yo kurondera guhagarika Perezida Putin.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rushinja Perezida Putin ibyaha by’Intambara, rugashingira cyane cyane kubirego byo gutwara mu Burusiya abana b’abanya-Ukraine bidaciye mu mategeko.
Hagati aho ariko, kugeza ubu Ukraine nta gahenge irabona mu bitero by’urudaca igabwahon’ingabo z’Uburusiya, mu gihe zivugwa ko ziherutse gutera intambwe zikomeye mu kumenera mu birindiro by’ingabo za Ukraine mu karere ka Donbas.
Muri iki gihe, agace ka Kharkov niko kigeramiwe n’amabombe y’ingabo z’Uburusiya, mu gihe kandi bakomezano kurasa imizinga y’ibibombe ku bigo bitanga ingufu bya Ukraine mu gihugu cyose.
Rwandatribune.com