I Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine humvikanye urusaku rw’ibiturika , igihugu cyose gihita gisabwa kuryamira amajanja mu gihe Uburusiya bwo bwatangije urhurirane rw’ibitero byo mu kirere.
Akarere ka Lviv gahana imbibi na Pologne na ko katewe, misire imwe niyo yabanje kwinjira mu kirere cya Pologne nk’uko bivugwa n’igisirikare cy’icyo gihugu.
Ibyo bitero bikaba byatangiriye mu murwa mukuru Kyiv ku isaha ya saa 05:00 z’igitondo (03:00GMT) aho igisirikare cya Ukraine kivuga ko nkuko bisanzwe cyahise gikoresha uburyo bukoreshwa bwo kwikingira ibitero byo mu kirere mu rwego rwo kwikingira ibyo bitero.
Serhiy Popko, uyoboye ubutegetsi bwa gisirikare i Kyiv, avuga ko Misire z’Uburusiya zirenga icumi zarashwe ku murwa mukuru no mu nkengero zawo ariko Ukraine ikagerageza kuzizimiriza mu kirere zitaragera kubutaka.
Uyu muyobozi kandi abinyujije ku rukuta rwa Telegram, yatangaje ko nta makuru ajyanye n’abahaguye cyangwa ibyangirijwe n’ibyo bitero.
Andriy Sadovyi, umuyobozi w’umujyi wa Lviv, yavuze ku rubuga rwa Telegram kouyu mujyi ubwawo utatewe.
Ariko ko Misire zigera kuri 20 na Drone zirindwi byatewe mu ntara yose ya Lviv, hagenderewe “inyubako zingenzi”.
Ibi byabaye mu gihe Ukraine bose bari baryamiye amajanja, bakaba bari bamenyeshejwe ko Uburusiya bushobora gutera aya mabombe.
Mu itangazo, igisirikare cyashyize ahagaragara cyavuze ko:”Hari ikintu kinjiye mu kirere cya Pologne hafi y’umujyi wa Oserdow kikamarayo amasegunda 39 kiguruka, kikaba cyarebwe na Radari za gisirikare”.
Ababa mu murwa mukuru wa Ukraine bagaragaye birukankira munzira zicamo gariyamoshi zo mu kuzimu (Metro).
Icyo gitero kibaye na none nyuma y’aho Uburusiya burekuye Misire zirenga icumi ku wa gatanu, ku rugomero rw’amashanyarazi, bituma abantu barenga Miriyoni bose babura umuriro.
Umuyobozi w’ikirwa cya Sevastopol kiri muri aka karere kigaruriwe n’Uburusiya ka Crimeya, avuga ko ingabo z’Uburusiya zahanuye Misire 10 za Ukraine zari zoherejwe muri uwo mujyi ku mugoroba w’ejo kuwa gatandatu.
Inyubako irimo ibiro hamwe n’umuhora wa gaz byasenyutse, umugore umwe na we akomeretswa n’ibisigazwa bya bombe nk’uko bivugwa na Mikhail Razvozhayev ku rubuga rwa Telegram nk’uko bbc ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com