Guverinoma ya Ukraine, yatangaje ko igiye kongera umubare w’ ingabo ziri kurwanira mu mujyi wa Bakhmut uherereye mu karere ka Luhansk mu ntara ya Donmbas.
Ni nyuma yaho ingabo z’Uburusiya ,zikomeje kubaga ibitero bikomeye kuri uyu mujyi ndetse zikaba ziri gusatira kuwigaruira wose, dore ko zanamaze gufunga imihanda iherekeza zisiga umuhanda umwe gusa kandi muto ,ushobora kwifashishwa ariko nawo ukaba urindishijwe intwaro zikomeye z’Uburusiya.
biravugwa ko ingabo za Ukraine, zirimo kurwana zisubira inyuma ndetse zikaba ziheruka gusaba perezida Zelensky kuziha uburengenzira bwo gusohoka muri uyu mujyi zikawusigira Uburusiya bitewe n’uko ibitero ingabo z’Uburusiya bitaboroheye ndetse bakaba bakomeje gusumbirizwa .
Perezida wa Ukraine Vladomir Zelensky we, yanze icyifuzo cy’ingabo ze zimusaba guhunga Bukhmut azibwirako zigomba gukomeza kuwurwanaho kugirango utagwa mu maboko y’Abarusiya.
Umukuru w’igihugu cya Ukraine Volodymyr Zelensky yahuye n’abagaba bakuru b’ingabo kuri uyu wa Mbere, avuga ko “bakomeje ibitero byo kwirwanaho mugihe Uburusiya na bwo bukomeje kubagabaho ibitero no gusumbiriza umujyi wa Bakhmut.
Perezida Zelensky, yakomeje avuga ko yabwiye umugaba mukuru w’ingabo ko agiye kongera ingabo zo kujya gufasha abahungu n’abakobwa bari kurwana muri Bakhmut.
Bakhmut ni umujyi wo mu Burasirazuba bwa Ukraine, wangijwe cyane n’intambara imaze umwaka umwe urenga ukaba unavugwaho kuba imwe mu migi yabereyemo imirwano ikomeye kuva Uburusiya bwatangiza intambar muri Ukraine.
MUKARUTESI Jessica