Ukraine ,yongeye gukora mu ijisho ry’Uburusiya ubwo yagabaga igitero cya Drones z’ubwiyahuzi ku mujyi wa Moscou .
Ni igitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023 ku isaha ya Moscou, cyangiza inyubako ebyiri .
Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya, yahise ishyira hanze itangazo, ivuga ko Drones ebyiri zagabye iki gitero ,zakumiriwe zitaragera ku ntego zazo ndetse imwe ihita igwa hafi y’inyubako ikoreramo Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya.
Mayor w’umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yavuze ko ibitero bya drones za Ukraine byakubise ku nyubako ebyiri zidatuwemo ahagana saa kumi za mu gitondo (4h000) , gusa ngo izo nyubako ntabwo zingiritse bikomeye.
Ikinyamakuru TASS cyo mu Burusiya , cyatangaje ko ibisigazwa by’izi drones byasanzwe mu ntera ya kilometero ebyiri uvuye ku nyubako za minisiteri y’ingabo z’Uburusiya.
K‘urundi ruhande, Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya, yavuze ko ari igitero cy’iterabwo cyari cyeteguwe na Ukraine ariko kiburizwamo n’Ubwirinzi bwo mu kirere bw’Ingabo z’Uburusiya.
Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yagize iti:”Igerageza ry’Ubutegetsi bwa Kyiv ryo gukora igitero cy’iterabwoba bukoresheje drones ebyiri ku bintu byo ku butaka bw’umujyi wa Moscow ryaburijwemo”.
Kugeza ubu ariko Guverinoma ya Ukraine nta cyo iratangaza ku birebana n’iki gitero , gusa bikaba bizwi ko Ubutegetse bw’iki gihugu , bukunze kwihakana ibitero nk’ibi byagabwe ku Burusiya bahanganye .
Hashize igihe, Ukraine , igerageza kugaba ibitero bya Drones mu Burusiya ndetse mu minsi yashize, hakaba hari ikindi gitero cya Drones ,cyagabwe ku Nyubako ikoreramo Umukuru w’Igihugu cy’Uburusiya izwi nka “Kremlin” ariko nacyo kiburizwamo kitaragera ku ntego yacyo.
Uburusiya, buvuga ko ari ibitero by’iterabwoba biri gukorwa na Ukraine, ibifashijwemo n’Ibihugu bigize Umuryango wa OTAN urangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com