Amakuru ava mu gihugu cya Uganda avuga ko Obed Katureebe bivugwa ko ariwe ukoresha amazina ya RPF Gakwerere yafashwe n’urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda , aho afungiye ku kigo cya CMI i Kasasi gisanzwe kiri mu bigenzurwa na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ibitangazamakuru bya Uganda bivuga ko Katureebe yafatiwe iwe mu rugo mu gace ka Kyanja, mu murwa mukuru Kampala akajyanwa n’abasirikare ba Uganda,bakora mu kigo cy’Ubutasi CMI.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo cyanditse ko mu bucukumbuzi cyakoze, ngo cyasanze Obed Katureebe usanzwe akorera Komisiyo y’Itangazamakuru, adafunze ahubwo acungiye umutekano kuko ngo yari amaze iminsi avuga ko hari abantu bashaka kumugirira nabi.
Gen Kainerugaba birwavugwa ko ariwe wafunze Katureebe abisabwe n’u Rwanda.
Ubwo aheruka gusura u Rwanda muri Werurwe 2022, Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Kainerugaba yasabwe na Guverinoma y’u Rwanda kudacumbikira abantu bashinjwaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kurusebya hirya no hino.
Mu butumwa Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yacishije kuri Twitter, yasabye Gen Muhoozi gushyikiriza u Rwanda abarurwanya , aho ku isonga mubo yavuze, hagaragayemo izina rya Obed Katureebe yemeje ko ariwe wiyita RPF Gakwerere ku mbuga nkoranyambaga akoreraho ibikorwa bigayitse birimo no gutuka Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Muri ubu butumwa bwanditswe kuwa 16 Werurwe 2022 ,Yolande Makolo yagize ati”Turetse ibyiza bimaze kugerwaho mu ruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba , hari ibigomba kwitabwaho kuko bitarakemuka, kuva mu ntangiro hari abahunze bahora bifuza guhungabanya u Rwanda , ndetse bakorera muri Uganda. Bo bahora bakora Poropagande zisenya zica mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga ku nyungu zabo. Abo ni Obed Katureebe uzwi nka RPF Gakwerere, Sula Nuwamanya , Gerald Tindifa, Robert Higiro, Asiimwe Kanamugire n’abandi. Dutegegereje twihanganye icyo ubuyobozi bwa Uganda bugomba gukora kuri ibi bibazo bitarakemuka”
Abenshi mu babonye ubu butumwa bwa Yolande Makolo, Umuvigizi wa Guverinoma y’u Rwanda biganjemo abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, bashyize mu majwi Lt Gen Muhoozi Kainerugaba , aho bamushinja kuba yakoreshejwe n’u Rwanda mu gufunga Katureebe avuga ko ariwe wiyita RPF Gakwerere.
Urujijo kuri RPF Gakwerere
Ubwo byari bimaze kumenyekana ko Obed Katureebe yafunzwe uyu usanzwe wiyita RPF Gakwerere yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze , avuga ko uwo Katureeba bamwitirira ntaho bahuriye.
Yagize ati” Muhoozi Kainerugaba rekura Obed Katureebe. Uwo musivili sinjye rwose, kandi ntazigera aba njye”
Umuyobozi wa Uganda Media Commission Katureebe akorera, Ofwono Opondo yahakanye ko Katureebe afunzwe ahubwo yemeza ko acungiye umutekano kugeza ubwo inzego z’umutekano zizaba zamaze guta muri yombi abo bantu bamaze igihe bamutera ubwoba.