Amakuru yarimo acicikana ku mbuga nkoranyambaga ejo kuwa 12 Ukwakira, yavugaga ko Umutwe w’inyeshyamba wa M23 waba wongeye kwisubiza Umusozi wa Kicwa na Kilorirwe nyuma y’imirwano ikomeye yabaye mu ijoro ryo kuwa 11 Ukwakira 2023 atari impamo kuko umusozi wa Kicwa na Kilorirwe bikigenzurwa na Wazalendo ifatanyije na FARDC hamwe n’ingabo z’Uburundi.
Amakuru aturuka ku isoko ya Rwanda Tribune iri muri utwo duce duherereye muri Teritwari ya Masisi, avuga ko nta mirwano iheruka kubera muri utwo duce nk’uko byari byatangajwe ndetse ko kuva M23 yahava mu mpera z’icyumweru gishize, utwo duce tukigenzurwa twose na Wazalendo, FARDC n’ingabo z’u Burundi.
Yagize ati:” Ntabwo M23 yisubije Kicwa na Kilorirwe kuko hakigenzurwa na Wazalendo n’abasirikare ba FARDC ndetse n’abarundi. nta n’imirwano ihaheruka.”
Nk’uko iyi soko ikomeza ibitangaza ngo kuva mu gitondo cyo kuri uyuwa 12 Ukwakira FARDC ikaba yaramutse yohereza ibisasu bikomeye mu duce twafashwe n’izi nyeshyamba.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com