Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hatangiye gucicikana amakuru avuga ko hari imyambaro ya RDF yafatiwe ku rugamba rwa M23 ihanganyemo n’igisirikare cya Congo Kinsahsa (FARDC).
Ni amakuru yatangiye gukwirakwizwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bagamije kurusebya no guteza urujijo mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya mafoto akijya hanze, yasamiwe hejuru na Sosiyete sivili ya Rutshuru, nayo yatangiye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Mu kiganiro kigufi Rwandatribune yagiranye n’umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, yavuze ko ibyo byose ari ibihuha bigamije kwangisha M23 abaturage byahimbwe na FARDC bahanganye.
Yagize ati ”Ni bya binyoma byabo. Barimo gutsindwa birigaragaza. Mubareke turwane kuko nibo banze ibiganiro twari twasabye.”
Majoro Ngoma yakomeje avuga ko yabivuze kenshi ko M23 ari umutwe w’Abanyekongo utagira aho uhuriye n’ikindi Gihugu cyo mu karere.
Ibihuha byageze no mu buyobozi bukuru bw’Igihugu
Ubwo yari mu nama y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula yeruye ashinja u Rwanda, avuga ko ari rwo rufasha umutwe wa M23.
Yagize ati ”Ni gute turishimira ibyiza umuryango wacu wagezeho, M23 ifashijwe n’u Rwanda irimo kugaba ibitero simusiga ku ngabo za UN??”
Iri jambo rya Minsitiri Lutundula rije rikurikira ibyatangajwe n’igisirikare cy’iki gihugu kuwa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2022, mu itangazo rigenewe abanyamakuru.
Iri tangazo rya FARDC rivuga ko yafatiye ku rugamba imbyambaro itambarwa n’abasirikare bayo , ari naho yahereye ivuga ko yari yambawe n’umurwanyi wa M23.
Minisitiri Lutundula yahereye kuri ibi ashinja u Rwanda gushyigikira M23.
Abasesenguzi babona ibyo Leta ya Kinshasa n’igisirkare cyayo FARDC batangiye kuzana ari nko kwikura mu isoni nyuma yo gutsindwa na M23 mu buryo bugayitse.
Hari n’abavuga ko FARDC iri gushaka urwitwazo mu rwego rwo gukwepa ibisobanuro yasabwe n’igisirikare cy’u Rwanda ku bisasu byaguye mu Kinigi, bikekwa ko ari yo yabiraharashe.
Kugeza ubu ibisobanuro u Rwanda rwasabye ntibiratangwa, gusa amakuru avuga ko urwego rwa EJVM ruhinzwe kugenzura ubusugire bw’imipaka rukiri mu iperereza ku kirego rwagejejweho n’u Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM