Ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020, habereye inama yahuje abashinzwe ubutasi ku mpande zombi, aho uguhura kw’ibi bihugu byombi kugamije kuganira ku bibazo byakunze kuvugwa kuri uyu mupaka bijyanye n’umutekano muke.
Uku guhura kuraganisha ku nzira y’umubano mwiza w’ibihugu byombi cyane ko iyi nama kandi yitabiriwe n’ingabo zo mu karere k’ibiyaga bigari.
Uku guhura kuje nyuma y’iminsi mike abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ingabo z’u Rwanda zikavuga ko baturutse mu Burundi.
Ku wa 27 Kamena, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeje ko abantu bagera ku 100 bitwaje intwaro zirimo n’inini baturutse mu Burundi, bateye ku birindiro byazo mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, zibicamo benshi zinabatesha ibikoresho birimo intwaro, mu gihe abasirikare batatu bakomeretse byoroheje.
Mu turere duhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi turi ku nkengero y’ishyamba rya Nyungwe cyane cyane nkaka Nyaruguru, kuva mu myaka ishize hakunze kugabwa ibitero n’abantu bitwaje intwaro, Ingabo z’u Rwanda zabasubiza inyuma bagahita bahungira mu Burundi.
Ku ruhande rw’u Burundi, Col Biyereke Floribert, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB), yavuze ko ingabo zabo zishaka kumenyesha Abarundi n’amahanga ko “ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi”.
Col Biyereke yavuze ko ahubwo inshingano za FDNB ari “ugukora buri gihe ku buryo umutekano ubungwabungwa neza ku mbibi u Burundi buhana n’abaturanyi babwo”.
Muri iyi nama u Rwanda ruhagarariwe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye urwego rw’iperereza mu ngabo z’u Rwanda mu gihe u Burundi buhagarariwe na Col. Ernest Musaba ukuriye iperereza mu ngabo z’u Burundi.
Inama yanitabiriwe kandi na Col Leon Malungo, Umuyobozi wa EJVM. Uru rukaba Ari Urwego rwa gisirikare rushinzwe kugenzura ibibazo by’umutekano ku mipaka y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, ni urwego ruhuriweho n’ibihugu 12 byo muri aka karere.
Ese iyi nama yitezweho iki?
Iyi ni inama ya mbere – mu gihe kinini gishize – ihuje inzego za gisirikare z’ibi bihugu nk’uko Bwana Muburi-Muita abivuga.
Agira ati: “Birazwi neza ko iyo ibihugu biri kuganira haba hari amahirwe ko byabana neza, [ariko] iyo bitari kuganira ibyo ntibishoboka.
“Mu Burundi ubu hari ubutegetsi bushya, iyo hari abantu bashya mu butegetsi, ayo ni amahirwe yo kugira ngo dusubire ku bibazo biri hagati y’ibi bihugu, no kugerageza kubikemura bakabana neza.
“Kuba bemeye kwicarana bakaganira ku bibazo bihari, kuri twe ni intambwe ikomeye.”
Ibyo bibazo bizakemuka?
Ubutegetsi bw’ibihugu byombi bushinjanya gufasha abashaka kugirira nabi buri ruhande.
Bwana Muburi-Muita avuga ko ICGLR isaba ibihugu biyigize kuganira ku nzego z’iperereza rya gisiriakare, iza gisirikare muri rusange n’iza politiki mu gucoca ibibazo byaba hagati y’ibihugu.
Ati: “Iyi nama rero ni intangiriro nziza, ni amahirwe akomeye yo gukemura ibibazo, niba atari byose bafitanye.”
Ubwanditsi